Imyaka 8 irashize uwari Umunyezamu wa Rayon Sports yitabye Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunsi nk'uyu tariki ya 12 Nzeri 2017 byari amarira n'agahinda mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda by'umwihariko aba Rayon Sports kuko nibwo uwari umunyezamu wa bo, Mutuyimana Evariste yitabye Imana.

Uyu munyezamu akaba yarazize urupfu rutunguranye aho yasanzwe iwe mu nzu yashizemo umwuka.

Ni urupfu rwashenguye benshi cyane ko atari anarwaye. Yitabye Imana tariki ya 12 Nzeri ashyingurwa tariki ya 17 Nzeri, akaba yarashyinguranywe inkweto na 'Gants' yakinanaga.

Yitabye Imana afite imayaka 29 kuko yavutse tariki ya 12 Mutarama 1988.

Yamenyekanye akinira Kiyovu Sports na Police FC, yaje kuvamo yerekeza muri Sofapaka yo muri Kenya. Uyu munyezamu wanakiniraga ikipe y'Igihugu Amavubi yagarutse mu Rwanda muri Kanama 2016 nyuma yo kubengukwa na Rayon Sports, ikipe yari amazemo umwaka ndetse akaba yaratwaranye na yo igikombe cya Shampiyona ya 2016/2017.

Imyaka 8 irashize Mutuyimana Evariste wakiniraga Rayon Sports yitabye Imana
Yashyinguranywe inkweto na Gants yakinanaga



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11842

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)