Gorilla FC yatangiye shampiyona itsinda AS Muhanga itozwa na Gatera Moussa wahoze ayitoza ibitego 2-0.
Wari umukino ufungura shampiyona ya 2025-26 ukaba wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
AS Muhanga yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka ikaba yari yasuye Gorilla FC.
Amakipe yombi yagerageje gushaka igitego hakiri kare ariko impande zombi ntizabasha kureba mu izamu, bajya kuruhuka ari 0-0.
Mu gice cya kabiri AS Muhanga yahererekanyaga neza ndetse ikanagera imbere y'izamu ariko ntibashe gutsinda.
Gorilla FC yakinaga ibintu bike ariko bifite intego yaje kubona igitego ku munota wa 68 cyatsinzwe na Nduwimana Frank.
Ku munota wa 84 Mudeyi Mussa wari winjiye mu kibuga asimbura yatsindiye Gorilla FC igitego cya kabiri. Umukino warangiye ari 2-0.
Indi mikino y'umunsi wa wa shampiyona
Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Nzeri 2025
Bugesera FC vs Gicumbi FC
Etincelles vs Gasogi United
Mukura VS vs Musanze FC
Police FC vs Rutsiro FC
Kiyovu Sports vs Rayon Sports
Ku Cyumweru tariki ya 14 Nzeri 2025
AS Kigali vs Amagaju