Ni abahinzi bakorana n'umushinga Kageno ukorera mu mirenge ya Rangiro na Cyato mu Karere ka Nyamasheke aho mu ntego zayo harimo kurwanya igwingira no gufasha abaturage kwiteza imbere.
Mu 2007 nibwo aba bahinzi bakorera ku buso hegitari ebyiri n'igice batangiye guhinga imboga mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, igwingira n'ubukene. Mu mboga bahinga harimo amashu, dodo, isogi, igisura, na karoti.
Ni imboga ahanini zikoreshwa mu kugaburira abanyeshuri bo mu ishuri ry'inshuke rya Banda, ishuri ribanza rya Gasanane n'ishuri rya GS Banda.
Mu gihe cy'ibiruhuko aba bahinzi baburaga isoko ry'umusaruro w'izi mboga bikabatera ibihombo ari naho havuye igitekerezo cyo gushaka uko bazongerera agaciro, binyuze mu kuzitunganya ku buryo zibikika igihe kirekire.
Murekatete Francine, umukozi ushinzwe kumisha izi mboga no kuzikoramo ifu, yabwiye IGIHE ko ubu buryo bwo kuzumisha zigakorwamo ifu bwagabanyije igihombo baterwaga no kuziburira isoko.
Ati 'Twezaga imboga nyinshi mu itumba tukaziburira isoko, byageraga mu mpeshyi tukazibura, ariko kuva twatangira kuzumisha izo twumishije nizo dukoresha mu mpeshyi'.
Iyo izi mboga zibaye nyinshi zikarenga ubushobozi bw'isoko bafite barazironga bakazanika, bakazisya bakoresheje imashini bafite yabugenewe.
Murekatete avuga ko ifu y'imboga igikombe kigura 1500Frw, ndetse ko abona zitubuka agereranyije no gukoresha imboga mbisi.
Ati "Igikombe cya 1500Frw umuryango w'abantu batanu wagikoresha icyumweru mu gihe mu gihe bahisemo gukoresha imboga mbisi bajya bagura iza 300Frw buri munsi icyumweru kigashira bakoresheje 2100Frw".
Umuhuzabikorwa wa Kageno Project, Ndikumana Philemon yabwiye IGIHE ko ubumenyi bwo kongerera agaciro imboga binyuze mu kuzumisha no kuzisya bakazikoramo ifu, babukuye mu rugendoshuri bakoreye muri Kenya mu 2024.
Ndikumana avuga ko nubwo mu Rwanda kumisha imboga no kuzisya bigaragara nk'aho ari bishya ngo mu bindi bihugu birakorwa ndetse ko izi mboga zikoreshwa cyane na ba mukerarugendo n'abasirikare kuko bamara igihe kinini mu mashyamba aho badashobora kubona imboga.
Ati "Ubu buryo dukoresha dukora ifu y'imboga zitandukanye ntacyo buhungabanya ku ntungamibiri ziba zirimo, ahubwo byorohereza umutetsi kuko azinyanyagiza hejuru y'ibiryo bimaze gushya".
Aba bahinzi bakoresha ku buso bwa hegitari ebyiri n'igice mu kwezi bakaba basarura toni zirenga ebyiri z'imboga mbisi.

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-abahinzi-b-imboga-batangiye-kuzikoramo-ifu