Ibitero by'Ingabo za FARDC ifatanyije n'umutwe w'Iterabwoba wa FDLR, Wazalendo n'izindi ngabo bifatanye kurwana mu burasirazuba bw'igihugu byagabwe ku wa 27 Mutarama 2025, ubwo intambara izihanganishije na M23 yari igeze ahakomeye, byanavuyemo ko Goma ifatwa n'uyu mutwe
Aya masasu yahitanye abantu 16, akomeretsa abarenga 120 mu Rwanda.
Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga ubwo yari mu biganiro byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa demokarasi ku wa 15 Nzeri 2025, yavuze ko imwe mu nshingano z'ingabo z'u Rwanda ari ukurinda inkiko z'igihugu n'ubusugire bwacyo.
Ati 'Rero tahise dushyiraho ingamba z'ubwirinzi kandi zahagaritse ibitero byaturukaga muri RDC. Ariko mbere y'ibyo bari bararashe inshuro nyinshi.'
Yatanze urugero rwo mu 2022 ubwo FARDC ifatanyije na FDLR yarasaga mu Rwanda igamije kuburizamo inama ya CHOGM no guhagarika gahunda y'ubukerarugendo bw'u Rwanda.
Ati 'Twafashe ingamba z'ubwirinzi kandi tubifitiye uburenganzira. Kandi izo ntwaro zari ziri kurasira kure ntabwo zongeye kurasa. Abantu baribaza ngo ni izihe ngamba zafashwe? Hari uburyo bwinshi bwo kubikora. Ushobora kubikora urasa nawe ubasubiza, ushobora gukoresha ikoranabuhanga uzishwanyaguza, ariko icya mbere ni uko iyo dushaka no kurenga aho byari gushoboka ariko ntabwo byakozwe.'
Yahamije ko 'Twafashe ingamba zo guhagarika ibyo bitero ku butaka bw'u Rwanda kandi dufite uburenganzira bwo kubikora igihe cyose bavogereye ubutaka bwacu, igihe cyose tubona umutekano w'abaturage bacu uri mu byago. Twafashe ingamba kandi zigomba gufatwa igihe cyose umutekano wacu usagariwe.'
Brig Gen Rwivanga yavuze ko umuryango mpuzamahanga wahise utera hejuru wamagana ibyo bikorwa nyamara byari mu nzira zo gufasha u Rwanda kwirindira umutekano.
Yavuze ko u Rwanda rwahisemo kugirana amasezerano y'imikoranire na Centrafrique na Mozambique bugamije guhagarika ubwicanyi bwahakorerwaga kandi byahise bihagarara.
Nk'urugero muri Mozambique ibyihebe byari bimaze kwica abantu 3000 abandi ibihumbi 800 barahunga kuva mu 2017 ariko ubu ku bufatanye bw'Ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambique umutekano waragarutse.
Ati 'Ntabwo twabikora mu baturanyi [RDC]. Dufite ibisabwa byose ngo tujyeyo ariko tubikoze twakwamaganwa.'
Yunzemo ati 'Igihe twahagarikaga amasasu yarasirwaga muri kilometero 3 mwarabyamaganye. Mwashakaga ko bikomeza? Muri make igihe cyose umutekano wacu usumbirijwe tuzafata ibyemezo. Kandi twarabikoze.'
