Kamonyi: Abarangije ibihano ku byaha bya Jenoside basobanuriwe uko bakwirinda isubiracyaha - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabivuze ku wa 10 Nzeri 2025 mu kiganiro yagezaga ku bantu 436 barimo abahagarariye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu miryango ya IBUKA na AVEGA-Agahozo n'abarangije ibihano bakatiwe kubera icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Kamonyi, mu mirenge 12 yahurijwe kuri site esheshatu, bahugurwa ku itegeko N° 59/2018 ryo ku wa 22 Kanama 2018 ryerekeranye n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano na yo.

Risobanura ibikorwa bigize icyo cyaha harimo gupfobya Jenoside, guha ishingiro Jenoside, kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside, guhohotera uwacitse ku icumu; nuko bakwirinda isubiracyaha.

Yagize ati ''Inama nabaha yabafasha kwirinda isubiracyaha n'amakimbirane yo mu miryango aturuka ku kuba utashye ashobora gusanga uwo bashakanye yarashatse undi, yarakoresheje umutungo nabi n'ibindi, bityo rero buri wese ace bugufi, igihe usoje igihano agarutse mu rugo, buri wese ajye asubirana inshingano ze, umugabo abe umugabo mu rugo n'umugore abe umugore.'

Baganirijwe kandi ku buzima bwo mu mutwe, indwara, ibimenyetso biranga ufite ibibazo byo mu mutwe n'uburyo babubungabunga n'uko bafasha uwagize ikibazo. Basabwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Umuryango Mizero Care Organization (MoC), Mizero Iréné kwimaramo ubwoba n'ipfunwe baba bakifitemo ahubwo bakagira uruhare mu guharanira gukomeza kubaka iterambere ry'Igihugu n'iryabo.

Ati ''mu Kinyarwanda baravuga ngo umugabo arigira yakwibura agapfa bityo rero ndabasaba kwigira muharanira gutera imbere no kubaho neza mushaka imirimo yo gukora mukoresheje ubumenyi mwahawe mukiri mu magororero.'

Abitabiriye ibi biganiro bavuze ko banejejwe n'ibyo bagejejweho, bemeza ko bitumye barushaho kumva akamaro k'ubumwe n'ubudaheranwa ndetse banashimira Leta amahirwe itanga kuri buri wese.

Mukamudenge Jacqueline ufite abana batatu wasoje igihano nyuma y'imyaka 16, yagize ati ' Mu by'ukuri njyewe ndi mu Igororero natekerezaga ko ningera hanze nta muntu uzanyakira, numvaga nzakirwa n'umuryango wanjye gusa abo nakoreye icyaha numvaga nta muntu uzanyakira, ariko nkihagera ni bo babanje kuza kunsura, turaganira ndetse ubu tubana neza, ufite ikintu aha undi kandi numva ntuje.'

Umunyana Claire Yvonne, ubarizwa muri Komite ya AVEGA, yavuze ko nk'abarokotse Jenoside banejejwe no guhurira mu biganiro n'abarangije ibihano basubijwe mu buzima busanzwe ndetse ahamya ko biteguye kubana na bo no kubafasha kongera kwisanga kubera ko bamwe bakifitemo ikimwaro cy'ibyo bakoze batarasobanukirwa neza ko abo bahemukiye bashoboye gukira.

AtI 'abantu barakonje, ntabwo baribona muri sosiyete, kuduhuza ni intambwe ikomeye yatewe yo gutinyura iki cyiciro cy'abasoje ibihano kugira ngo babone ko ba bantu bahemukiye batekereza ko tutabibonamo bumve ko ntakibazo tugifite twakize, turanezerewe kubwabo kandi twiteguye kubafasha no kubana na bo.'

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yababwiye ko bakwiriye kurenga imitekerereze yo kumva ko gusaba cyangwa gutanga imbabazi bihagije, ahubwo ko umuntu yajya anatera intambwe akisunga abandi bagakora imirimo itandukanye n'ibindi bibafasha kwiteza imbere bakava mu bukene.
Mizero Care Organization

Soeur Donatilla Mukarubayiza, Umuyobozi Mukuru wa CEFAPEK
Abarangije ibihano n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahuguriwe rimwe mu by'amategeko



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-abarangije-ibihano-ku-byaha-bya-jenoside-basobanuriwe-uko-bakwirinda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)