Mu byaganiriwe muri iyi nama y'Abaminisitiri harimo kuba abagerwaho n'amashanyarazi mu Rwanda ubu bageze kuri 85% mu gihe bari 2% mu 2000.
Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri
Ku wa Mbere, tariki ya 15 Nzeri 2025, Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame.
. Inama y'Abaminisitiri yagejejweho ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza umwaka w'amashuri 2024/2025 n'itangira ry'umwaka w'amashuri 2025/2026.
Hagaragaye umusaruro mwiza mu byiciro byose by'amashuri abanza n'ayisumbuye, bitewe ahanini na gahunda nzamurabushobozi n'uruhare rukomeye rw'abanyeshuri n'ibigo by'amashuri. Umwaka w'amashuri 2025/2026 watangiye neza ku itariki ya 8 Nzeri 2025.
Ababyeyi barakangurirwa gukomeza ubufatanye n'ibigo by'amashuri kugira ngo umusaruro uva mu myigire urusheho kwiyongera.
. Inama y'Abaminisitiri yagejejweho imyiteguro y'lgihembwe cy'ihinga 2026A, isanga igeze ku ntambwe ishimishije. Abahinzi barakangurirwa kurangiza gutegura ubutaka, gutera imbuto ku gihe no gukoresha neza inyongeramusaruro (imbuto z'indobanure n'ifumbire) kugira ngo barusheho kubona umusaruro ushimishije.
. Inama y'Abaminisitiri yasuzumye intambwe imaze guterwa mu gukwirakwiza umuriro w'amashanyarazi, kongera umubare w'ingo zifite umuriro w'amashanyarazi kandi umuriro ukaba ufite ingufu zihagije kandi ntubure. Ingo zigerwaho n'amashanyarazi zariyongereye zigera kuri 85% mu mwaka wa 2025 mu gihe zari munsi ya 2% mu mwaka wa 2000.
Kugira ngo intego yo kugeza amashanyarazi kuri buri rugo n'ahantu hose hari ibikorwaremezo by'iterambere izagerweho kandi ibikorwaremezo byayo bikomeze kwitabwaho mu buryo burambye, Inama y'Abaminisitiri yamenyeshejwe ko harimo gukorwa ivugururwa ry'ibiciro by'amashanyarazi bitigeze bihinduka kuva mu mwaka wa 2020, nk'imwe mu ngamba zo kwihaza mu bijyanye n'ingufu mu buryo burambye.
. Inama y'Abaminisitiri yamenyeshejwe imyiteguro y'lrushanwa ryo gusiganwa ku magare ku rwego rw'isi. Ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa rizaba ribereye ku mugabane wa Afurika, rikazabera i Kigali kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025. Imyiteguro yose irimo kugenda neza. Abaturage barakangurirwa kwitabira iki gikorwa cy'imbonekarimwe, baryoherwa n'icyumweru cy'isiganwa ry'amagare.
. Inama y'Abaminisitiri yamenyeshejwe gahunda yo kongera ingano n'ubuso buteyeho amashyamba hamwe n'ibindi bikorwa byo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima mu Gihugu cyose, harimo n'imijyi. Ibi bikorwa bizagirwamo uruhare n'imiryango hamwe n'abafatanyabikorwa, kandi bizafasha u Rwanda, uruhare n'imiryango hamwe n'abafatanyabikorwa, kandi bizafasha u Rwanda guhangana n'imihindagurikire y'ibihe, kurengera ibidukikije, guhindura imibereho n'uburyo bwo kubaho, no kurema amahirwe y'iterambere rirambye.
. Inama y'Abaminisitiri yemeje Amasezerano y'Ubufatanye hagati y'Umuryango wo kurengera ibidukikije witwa African Parks Networks na Guverinoma y'u Rwanda.
. Inama y'Abaminisitiri yemeje itangwa ry'Ubwenegihugu Nyarwanda.
. Inama y'Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:
â"Â Iteka rya Minisitiri rishyiraho amabwiriza y'imyitwarire rikanagenga Komite z'imyitwarire mu Ngabo z'u Rwanda.
â"Â Iteka rya Minisitiri ryemeza ko abantu bimurwa ku mpamvu z'inyungu rusange kugira ngo hubakwe urugomero rw'amazi n'umuyoboro wo kuyakwirakwiza uva mu Karere ka Gicumbi werekeza mu Karere ka Nyagatare.
. Inama y'Abaminisitiri yemeje abahagarariye ibihugu mu Rwanda bakurikira:
Bwana Victorino-Nká Obiang Maye, Ambasaderi wa Repubulika ya Equatorial Guinea mu Rwanda, afite icyicaro i Brazzaville.
Bwana Husain Saif Aziz Al - Harthi, Uhagarariye inyungu (Honorary Consul) z'Ubwami bwa Oman mu Rwanda.
