MINEDUC yatanze amabwiriza ku mashuri mu gihe cya Shampiyona y'Isi y'Amagare - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shampiyona y'Isi y'Amagare izabera mu Mujyi wa Kigali kuva ku wa 21-28 Nzeri 2025.

Itangazo rya Minisiteri y'Uburezi rimenyesha amashuri yose ko muri iki gihe amasomo azahagarikwa by'agateganyo muri icyo gihe hagamijwe kwakira neza iyi shampiyona.

Iti 'Izi ngamba zigamije korohereza imyiteguro y'irushanwa no kutabangamira umutekano w'abaturage n'abitabira iki bikorwa.'

Biteganyijwe ko amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali azafunga by'agateganyo kuva ku itariki ya 21, amasomo akazasubukurwa nk'uko bisanzwe ku wa Mbere tariki 29 Nzeri 2025.

Iti 'Iminsi abanyeshuri batagiye ku ishuri izongerwa ku ngengabihe y'amashuri.'

Minisiteri y'Uburezi yasabye amashuri gutegura hakiri kare uburyo bwo kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga, imikoro yo mu rugo cyangwa andi masomo afasha abanyeshuri.

Hateguwe kandi igitabo cyihariye cy'uburezi ku bijyanye n'amarushanwa y'amagare, harimo na UCI gishobora kwifashishwa mu masomo kinoneka ku rubuga rwa REB.

Iti 'Abanyeshuri barasabwa gufata uyu mwanya nk'igihe cyo kwiga no kumenya byinshi ku mikino y'amagare n'uburyo itegurwa ku rwego mpuzamahanga.'

Amashuri azahagarikwa by'agateganyo mu gihe cya Shampiyona y'Isi y'Amagare



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amashuri-yahagaritswe-by-agateganyo-kubera-shampiyona-y-lsi-y-amagare

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)