Icyumvirizo ku biciro by'umuriro w'amashanyarazi biri kuvugururwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiciro by'amashanyarazi bimaze imyaka itanu bitavugururwa nubwo ibiciro ku masoko byagiye bihinduka bitewe n'uko bihagaze ku isoko mpuzamahanga cyangwa uko idorali ryagiye rizamuka.

Kugeza ubu ingo zigerwaho n'amashanyarazi zariyongereye zigera kuri 85% mu mwaka wa 2025 mu gihe zari munsi ya 2% mu 2000.

Nubwo Inama y'Abaminisitiri yamenyeshejwe ko hagiye gukorwa amavugurura ku biciro by'amashanyarazi mu rwego rwo gufasha muri gahunda yo gukomeza gukwirakwiza umuriro w'amashanyarazi ntabwo biramenyekana niba bishobora kuzamuka cyangwa kumanuka.

Iyo ukubise icyumvirizo ku biri gukorwa usanga ibiciro bishobora kuzamuka bitewe n'uko hashize imyaka itanu ibiciro by'umuriro bitahinduka kandi idorali ryaragiye rizamuka cyane.

Mu 2020, agaciro k'idorali ry'Amerika kari hagati ya 955 Frw na 990 Frw n'aho uyu munsi kageze ku 1445 Frw bisobanuye ko kazamutse cyane.

Impamvu izamuka ry'agaciro k'idorali ari ingenzi cyane mu bucuruzi bw'umuriro w'amashanyarazi ni uko Sosiyete y'Ingufu mu Rwanda REG, iyo irangura umuriro ku bashoramari bikorwa mu madorali.

Ibyo bituma uko rizamuka n'ikiguzi cyo kurangura wa muriro w'amashanyarazi na cyo kizamuka.

Ubusanzwe REG ishobora kurangura umuriro w'amashanyarazi ku bashoramari bafite inganda ziwutunganya nk'izitunganya umuriro uturuka kuri Nyiramugengeri, Gaz Methan n'ahandi kugira ngo wiyongere ku wo inganda zayo zitunganya.

Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yerekanye ko mu 2023 EUCL yakoresheje arenga 162.215.081.561 Frw mu kugura umuriro, waguzwe 861.713.116 kW.

Igaragaza kandi ko kugeza kuri uwo mwaka EUCL yari imaze guhomba agera kuri miliyari 126,39 Frw, aho mu mwaka warangiye muri Kamena 2023 yahombye miliyari
53,4 Frw mbere yo kwishyura umusoro mu gihe umwaka wa 2022 hari handitswe igihombo cya miliyari 31,3 Frw.

REG imaze igihe ihura n'ibihombo bya hato na hato birimo n'ibishingiye ku kuba irangura umuriro w'amashanyarazi ihenzwe ikawucuruza ku byo yita ko ari ikiguzi kiri hasi.

Ishimangira ko ibyo bihombo bishingiye ku igura ry'umuriro w'amashanyarazi ihenzwe ariko ikawucuruza ku giciro gito bikwiye kurebwaho mu rwego rwo gukomeza icyerekezo cyo kugeza umuriro w'amashanyarazi ku baturarwanda 100%.

Ku rundi ruhande abafatabuguzi ba REG bagaragaza ko ikiguzi cy'umuriro w'amashanyarazi mu Rwanda kiri hejuru nubwo kimaze imyaka itanu kidahinduka.

RURA ni yo ifite inshingano zo kugena igiciro harebwe ku nyungu z'abaturage ndetse no ku nyungu za REG icuruza umuriro w'amashanyarazi.

Byitezwe ko ibiciro by'umuriro w'amashanyarazi bishobora kwiyongera nubwo hakiri gukusanywa inama n'ibitekerezo by'uko byakorwa n'ingaruka zishobora kubaho ku mpande zombi.

Ubusanzwe ibiciro bishyirirwaho ingo, inyubako zitari izo guturamo, inganda ntoya zikubiyemo inganda z'amazi, imashini zisunika amazi n'iminara y'itumanaho n'inganda zifatira ku miyoboro iringaniye.

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwaherukaga gutangaza ibiciro bishya by'amashanyarazi mu 2020 aho byagiye bizamuka bitewe n'urwego ruyakoresha kimwe n'ingano y'ayo rukoresha.

Igiciro cyo hasi cyane ni icy'abakoresha umuriro uri munsi ya kilowati 15 ku kwezi aho bishyuzwa 89 Frw kuri kilowati naho ku bakoresha hagati ya 15-50 igiciro cyazamutseho 16% kiva ku 182 Frw kigera kuri 212 Frw.

Inzu zitari izo guturamo zikoresha kilowati zitarenze 100, igiciro cyavuye kuri 204 Frw kigera kuri 227 Frw, naho abakoresha izirenze 100, igiciro cyavuye kuri 222 Frw kigera kuri 255 Frw.

Ibiciro ku ruganda ruto byavuye ku 110 Frw kuri kWh bigera kuri 134 Frw; uruganda ruciriritse rwavuye kuri 87 Frw kuri kWh rugera ku 103 Frw; uruganda runini rwavuye kuri 80 Frw kuri kWh rugera kuri 94 Frw.

Nubwo ibiciro bishobora kwiyongera, ku rundi ruhande mu rugendo rwo gukomeza guteza imbere inganda no kureshya ishoramari rishya mu by'inganda, Guverinoma yatekerezaga ko ibiciro by'amashanyarazi akoreshwa mu nganda byagabanyuka, igihugu kikabasha guhangana ku isoko ry'akarere.

Ibiciro by'amashanyarazi bishobora kwiyongera mu gihe cya vuba



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyumvirizo-ku-biciro-by-umuriro-w-amashanyarazi-biri-kuvugururwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)