Liquid Intelligent Technologies ifatanyije na Imbuto Foundation bifite ubufatanye bugamije gukora ibikorwa bibungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri ibyo bikorwa harimo gushyira imbaraga mu kwigisha amateka abakiri bato binyuze muri gahunda zinyuranye nka Igihango cy'Urungano ndetse no kubungabunga amateka ku nzibutso binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga mu gufata neza ibimenyetso n'amateka inzibutso zibitse.
Ni ubufatanye bumaze imyaka ine bushyirwa mu bikorwa aho Liquid Intelligent Technologies yiyemeje kuzatanga agera kuri miliyoni 1$ muri iyo gahunda mu gihe cy'imyaka 10.
Umuyobozi wa Liquid Intelligent Technologies, Sam Nkusi, yavuze ko gusigasira amateka mu buryo bw'ikoranabuhanga bikorwa mu rwego rwo guharanira ko abato barushaho kuyamenya n'abatayazi bakagira ibibafasha gusobanukirwa.
Ati 'Impamvu ni ukugira ngo tuzajye duhora tubyibuka, cyane cyane urubyiruko. Twese turagenda dusaza. Ejo se ayo mateka adashimangiwe, atubakiwe, adashyizwe ahantu hagaragara, kugira ngo n'u Rwanda rw'ejo, n'abanyamahanga babimenye ngo ya mvugo ntibizongere noneho izahoreho.'
Yagaragaje ko bishimiye umusaruro ukomeje kugaragara binyuze muri ubwo bufatanye cyane ko kuri ubu inzibutso enye z'u Rwanda zashyizwe mu murage w'Isi na UNESCO.
Yanavuze ko bazakomeza gufatanya na MINUBUMWE muri urwo rugendo, anasaba inzego zitandukanye z'abikorera kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije kubungabunga no gusigasira amateka.
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yashimangiye ko kubungabunga amateka bifite akamaro.
Ati 'Iki gikorwa tumaze igihe dukorana na Liquid Intelligent Technologies na Imbuto Foundation gifite akamaro kuko amateka yacu ni twe tugomba kuyabungabunga nk'Abanyarwanda. Ni twe tugomba kuyarinda, kuyamenyekanisha cyane ko muri iki gihe kubera imbuga nkoranyambaga n'ikoranabuhanga, abayagoreka, abayangiza bafite uburyo bubafasha kandi nk'uko bivugwa buriya ikinyoma uko gisubiwemo kenshi ntikibura icyo gisiga.'
Yakomeje agaragaza ko ari inshingano z'abakuru gusigira urubyiruko umurage mwiza.
Ati 'Ni twe dufite inshingano yo gusigira umurage mwiza abato n'abazadukomokaho. Iki gikorwa dukora dufatanyije ni kimwe mu bituma aya mateka yacu azahora yibukwa uko ari ni nayo mpamvu mu ngamba twafashe harimo no gukora ibishoboka ngo dushyire amateka ku nzibutso yuzuye. Biragoye ariko biranashoboka. Ni ukuvuga kugaragaza ibimenyetso uko bishoboka, abashobora kuhasura bakajya babyibonaâ¦'
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yashimye ubwo bufatanye n'umusaruro bukomeje gutanga mu kwigisha abato amateka no kuyabugangunga.
Kuri ubu urwibutso rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera rwamaze gutunganywa mu buryo bugezweho.
Biteganyijwe ko hagiye gukurikiraho gutunganya urwibutso rwa Nyange rubumbatiye amateka akomeye ya Jenoside yo muri ako gace aho biteganyijwe ko imirimo izarangira muri Kamena 2025 rugatwara agera kuri miliyoni 100 Frw.









Amafoto: Munyemana Isaac na Kwizera Herve