Ngoma: Hemejwe indishyi ya miliyoni 114,8 Frw yo kwishyura abaturage - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni icyemezo cyafashwe mu nama idasanzwe yabaye ku wa 30 Kanama 2025, yanagarutse ku ishyirwa mu bikorwa ry'ibikubiye muri gahunda y'imyaka itanu y'iterambere ry'Akarere ka Ngoma [2024â€"2029].

Iyi ngurane izahabwa abaturage bagizweho ingaruka n'imishinga ine yo kubaka imihanda irimo umushinga wo kubaka uwa Ngomaâ€"Ramiro n'uwa Kibayaâ€"Rukiraâ€"Nasho. Iyi mishinga igenzurwa n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere ry'Ubwikorezi [RTDA].

Hari kandi indishyi izahabwa abagizweho ingaruka n'iyubakwa ry'umuhanda wa Nyaruvumuâ€"Gahushyiâ€"Gituku n'uwa Vundikaâ€"Vivante, iri mu nshingano z'Akarere.

Abaturage begereye umuhanda wa Ngomaâ€"Ramiro bazahabwa miliyoni 26,9 Frw.

Abaturiye umuhanda wa Nyaruvumuâ€"Gahushyiâ€"Gituku bazahabwa arenga miliyoni 54 Frw, mu gihe abandi bazasaranganywa miliyoni 32,5 Frw.

Abaturage batanu bagizweho ingaruka n'umuhanda wa Vundikaâ€"Vivante bazahabwa arengaho gato miliyoni 1 Frw, mu gihe abandi babiri begereye umuhanda wa Kibayaâ€"Rukiraâ€"Nasho bazahabwa 241.759 Frw.

The NewTimes yatangaje ko Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Ngoma, Banamwana Bernard, yavuze ko ibibazo by'indishyi z'abaturage bizajya bihora biri ku murongo w'ibyigwa.

Ati 'Twafashe umwanzuro ko buri nama izajya igira ingingo yihariye yerekeye imitungo y'abaturage kugira ngo ibyemezo bijye bifatwa mu buryo bweruye. Uyu munsi twemeje indishyi z'abaturage bagizweho ingaruka n'umuhanda wa Nyaruvumuâ€"Gahushyiâ€"Gituku.'

Nubwo bimeze bityo, hari abaturage bagaragaje ko bamaze igihe kinini bategereje guhabwa amafaranga basezeranyijwe ariko amaso agahera mu kirere.

Umwe yagize ati 'Twatangiye gutanga ibyangombwa byacu mu ntangiriro za 2023, ariko amafaranga ntaraza. Duhora tujya kureba kuri za SACCO cyangwa muri banki ariko ntituyabona. Turasaba inzego zibishinzwe ko zabyihutisha.'

Undi ati 'Muri Kamena nasabwe kenshi gutanga ibyangombwa by'ubutaka, indangamuntu n'agatabo ka SACCO. Narabyubahirije ariko amafaranga ntaraza. Hari abaturanyi bayahawe umwaka ushize, ariko njye ndacyategereje.'

Gutinda kwishyura abaturage indishyi y'ibyangiritse bigaragara henshi, aho nko muri Gicurasi, Komisiyo y'Ingengo y'imari n'Umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, yagaragaje dosiye 102 zitarishyurwa zifite agaciro ka miliyoni 48,3 Frw mu mishinga itandukanye.

Muri zo, 74 zifitanye isano n'imishinga yo kubaka imihanda ya Kagitumbaâ€"Kayonzaâ€"Rusumo na Kibayaâ€"Rukiraâ€"Nasho ifitwe mu nshingano na RTDA.

Perezida w'iyi Komisiyo, Depite Uwamariya Odette, yanatangaje ko abaturage 133 bo mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera bakiri mu gihirahiro, bategereje miliyoni 225 Frw z'indishyi z'ibyangijwe n'imyuzure ubwo hubakwaga ikiraro cya Kanyonyomba n'umuhanda wa Ngomaâ€"Ramiro mu 2023.

Umuhanda wa kaburimbo wa Ngomaâ€"Ramiro ufite ibilometero 52, wari uteganyijwe kurangira mu Ukwakira 2024, ku ngengo y'imari ya miliyari 64 Frw.

Umuhanda wa kaburimbo wa Ngomaâ€"Ramiro wari uteganyijwe kurangira mu Ukwakira 2024



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-hemejwe-indishyi-ya-miliyoni-114-8-frw-yo-kwishyura-abaturage

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)