Ibi ni ibyerekana izamuka ry'uruhare rw'iyi banki mu iterambere ry'u Rwanda binyuze mu guteza imbere abahinzi, ibigo bito n'ibiciriritse ndetse no kwagura iterambere ry'u Rwanda muri rusange.
Mu mezi atandatu ya mbere ya 2025, Banki ya Kigali yongereye inguzanyo yatanze, ziyongeraho miliyari 231 Frw, zigera kuri miliyari 1,754 Frw. Amafaranga abitswa n'abakiliya b'iyi banki yazamutseho miliyari ibihumbi 2,6 Frw mu gihe abakiliya bayo biyongereyeho 7,9%, ibishimangira uburyo Abanyarwanda bakomeje kubona Banki ya Kigali nka banki yo kwizerwa.
Ku rundi ruhande, mu nguzanyo zatanzwe n'iyi banki, izigera kuri miliyari 238 Frw zahawe ibigo bito n'ibiciriritse, inyongera ya 15% ugereranyije n'umwaka ushize, bigira uruhare mu kwaguka kw'ibyo bigo, guhanga imirimo no kugera ku masoko mashya.
Inguzanyo zigera kuri miliyari 313 Frw nazo zahawe abantu ku giti cyabo, inyongera ya 13% ugereranyije n'umwaka ushize. Izi zafashije abantu gukomeza amasomo yabo, kubaka no kugura inzu ndetse no kwiteza imbere no kwikenura muri rusange.
Inguzanyo za miliyari 95 Frw zahawe abahinzi n'aborozi, aho ari inyongera ya 50% ugereranyije n'umwaka ushize. Izi nguzanyo zafashije abahinzi kurushaho kongera umusaruro, kugura ibikoresho bigezweho bikoreshwa mu buhinzi, kugera ku masoko mashya n'ibindi, aho byose hamwe bigira uruhare mu kwihaza mu biribwa kw'Abanyarwanda.
Inguzanyo zahawe urwego rw'ubuhinzi ni zo ziyongereye ku muvuduko uri hejuru ugereranyije n'inguzanyo zahawe izindi nzego.
Ku bijyanye n'inguzanyo zihabwa ibigo binini, zageze kuri miliyari 1,105 Frw, aho ziyongereyeho 14% ugereranyije n'umwaka ushize.
Hagati, Ishami rishya rya Banki ya Kigali rishinzwe Ibigo binini n'imiryango itari iya leta, rimaze gutanga umusaruro kuko ryoroheje uburyo ibyo bigo bihabwamo serivisi muri rusange, bigira uruhare mu kongera amafaranga abitswa ndetse n'inyungu ituruka mu kuvunja amafaranga y'u Rwanda n'amadevize.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yavuze "iyi mibare ivuga igice kimwe cya Banki ya Kigali. Ikidushimisha ni ingaruka ziri inyuma y'iyi mibare aho abafite amaduka bashobora kongera ibyo bacuruza, umuhinzi akagura umusaruro we, umunyeshuri agakomeza amashuri. Ibyo ni wo musaruro w'ukuri w'iyi mibare. Intego yacu ni ugukomeza kubaka banki izamukana n'iterambere ry'u Rwanda."
Mu mezi atandatu ya mbere kandi, Banki ya Kigali yashyize imbaraga mu ikoranabuhanga, ishyira hanze BK QUICK+ na BK Pay.
BK QUICK+ ni uburyo bwa mbere bw'ikoranabuhanga bushobora gufasha abakiliya kubona inguzanyo ya miliyoni 50 Frw nta ngwate, binyuze muri porogaramu ya BK Mobile App cyangwa se uburyo bwo kubona serivisi za banki hifashishijwe internet buzwi nka 'Internet Banking'.
Hagati aho, BK Pay ni uburyo bushya bwo kwishyurana bufasha abakiliya n'abacuruzi kuhereza no kwakira amafaranga mu buryo bworoshye, amafaranga yabo akava, akanahita ajya kuri konti zabo muri Banki ya Kigali nta kindi kiguzi bisabye.
Ku rundi ruhande, BK Foundation ishyirwamo 1% by'inyungu iyi banki ibona mbere yo kwishyura imisoro. Aya mafaranga ashyirwa mu bikorwa byo guteza imbere imishinga itandukanye igamije kuzamura imibereho y'Abanyarwanda. Iyo mishinga iba iri mu nzego zirimo uburezi, guhanga udushya ndetse no kurengera ibidukikije.
Binyuze muri BK Foundation, abanyeshuri batandukanye bahawe buruse zo kwiga mu bigo by'ubumenyingiro ndetse n'ibijyanye n'ubuzima.
Hatangijwe kandi gahunda yo guhugura ibigo bito n'ibiciriritse bigera kuri 130, aho hashyizweho gahunda y'imyaka itanu izafasha urubyiruko n'abagore bagera ku bihumbi umunani.
Abagera kuri 600 nabo bahawe amahugurwa ajyanye no kwihangira imiromo ndetse no kwizigamira, mu gihe bafunguje konti zigera kuri 500 nshya.
Ku rwego rwa BK Group, iki kigo cyabonye inyungu ya miliyari 51,9 Frw mu gihembwe cya mbere cy'uyu mwaka, inyongera ya 8,6%.
Umuyobozi Mukuru wa Bk Group, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko "Twatewe ishema n'uburyo twitwaye neza mu gihembwe cya mbere cya 2025 mu bigo byacu byose, byatewe no gukoresha ubushishozi ndetse no gushyira imbaraga mu kuzamura umusaruro mu buryo burambye."
Yakomeje avuga ko izamuka ry'ubukungu bw'u Rwanda, ryageze kuri 7,8% mu gihembwe cya mbere, rituma habaho izamuka ry'inyuzanyo zikenerwa, bikajyana no kurushaho gushaka ibisubizo mu bijyanye n'ishoramari.
Yanaboneyeho kuvuga ko bazakomeza kuzamura umusaruro wabo muri uyu mwaka.



