Kenny Sol yerekeje muri Canada #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kenny Sol yerekeje mu gihugu cya Canada aho yagiye gufatira amashusho y'indirimbo ye nshya yitegura gushyira hanze mu minsi ya vuba.

Uyu muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda no hanze yarwo, tariki ya 18 Nzeri 2025 nibwo yafashe rutemikirere yerekeza mu gihugu cya Canada.

Kenny Sol akaba ameze nk'uwateye ibuye rimwe rikica inyoni ebyiri, amakuru avuga ko yagiye agiye mu isabukuru y'umuvandimwe we uhatuye ariko azanahakorera amashusho y'indirimbo ye nshya.

Kenny Sol uheruka gushyira hanze EP ye yise 'Stronger than Before', ni umwe mu bakunzwe cyane bitewe n'ibihangano hakiyongeraho n'ijwi rye, aheruka gusohora indirimbo yise 'Déjà vu'.

Kenny Sol arabarizwa muri Canada



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11916

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)