Abakunzi b'ikipe ya APR FC bari bafunzwe baheruka gufungurwa, ejo bazakirwa n'ubuyobozi bw'iyi kipe muri Serena Hotel.
Tariki ya 26 Kanama 2025 nibwo nyuma y'ukwezi abakunzi ba APR FC bari barangajwe imbere n'umuvugizi wa bo, Mugisha Frank uzwi nka Jangwani bafunguwe.
Aba bari bakurikiranyweho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe byakozwe binyuze muri Minisiteri y'Ingabo.
Ibi bikaba byari bifitanye isano n'amatike y'indege bagendeyeho bajya mu Misiri ku mukino APR FC yakinnyemo na Pyramids ndetse na CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania.
Minisiteri y'Ingabo yavugaga ko amatike bagendeyeho amafaranga yayaguze yavuye kuri Konti ya MINADEF mu gihe bo bavugaga ko ari bo bitangiye amafaranga yo kuyagura.
Mu rwego rwo kubereka ko bari kumwe kandi ko ikipe itabatereranye, yateguye umunsi wo guhura na bo, bagasangira ibintu bikagenda neza.
Uwo munsi ni ejo ku wa Gatatu tariki ya 24 Nzeri 2025 kuri Kigali Serena Hotel saa 18h00' nk'uko umwe muri aba bakunzi ba APR FC bahawe ubutumire yabyemereye ISIMBI.