Umuholandi Michiel Mouris ni we gukanye shampiyona y'Isi y'amagare mu gusiganwa n'ibihe umukinnyi ku giti cye (ITT) mu cyiciro cy'abatarengeje imyaka 18.
Uyu munsi Shampiyona y'Isi y'Amagare irimo kubera mu Rwanda yari yakomeje hakinwa umunsi wa 3 wa yo, hari hatahiwe Ingimbi n'Abangavu.
Nyuma y'uko mu Bangavu yegukanywe n'Umuholandikazi, no mu Ngimbi umudali wa Zahabu wagiye muri iki gihugu aho yakoresheje iminota 29 n'amasegonda 7 ku ntera y'ibilometero 22,6 bakinnye.
yegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo kuba uw ambere mu isiganwarya ITT rya Shampiyona y'Isi mu cyiciro cy'abahungu bari munsi y'imyaka 18.
Yarushije Umunyamerika Ashlin Barry amasegonda atandatu wabaye uwa kabiri ndetse n'Umubiligi, Seff v
Van Kerckhove wabaye uwa gatatu amurusha amasegonda 8.
Umukinnyi waje hafi ni Byusa Pacifique wabaye uwa 53 mu bakinnyi 85 bakinnye, yasizwe iminota 5 n'amasegonda 27 na Mouris wabaye uwa mbere.
Ishimwe Brian yabaye uwa 55 yasizwe iminota 5 n'amasegonda 52.
Ingimbi zizagaruka mu muhanda ku wa Gatanu mu isiganwa ryo mu muhanda rizaba rireshya n'ibilometero 119,3.
Isiganwa rizakomeza
Ku wa Gatatu, tariki ya 24 Nzeri 2025, uzaba ari umunsi wa kane wa Shampiyona y'Isi y'Amagare ya 2025, aho hazakina amakipe [Time Time Trial- TTT]; abagabo bavanze n'abagore, ku ntera y'ibilometero 41,8 guhera saa 13:45.
Ni isiganwa rizitabirwa n'amakipe 19, aho buri kipe izaba igizwe n'abakinnyi batandatu barimo abagabo batatu n'abagore batatu.
Ikipe y'u Rwanda izaba igizwe na Byukusenge Patrick, Nkundabera Eric, Uwiduhaye Mike, Ingabire Diane, Nirere Xaverine na Nyirarukundo Claudette.