Kazungu Claver yasabye ubuyobozi bukuru bwa APR FC ibintu bikomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru w'imikino ukunzwe na benshi, Kazungu Claver yasabye ubuyobozi bukuru bw'iyi kipe ko bakwiye kugira iyi kipe iy'abafana ikareka kuba iya gisirikare.

Mu kiganiro cy'imikino Urukiko rw'Ubujurire cya SK FM ari n'aho akorera, yavuze ko nyuma y'imyaka 32 iyi kipe ishinzwe, abona igihe kigeze ngo bayegurire abafana kuko ari bwo yakomera ku ruhando mpuzamahanga.

Ati "Hari umuntu witwa Kazungu wabaye umuvugizi wa APR FC imyaka 5, uyizi, ntayivuga nka rubanda arayivuga nk'umuntu wayibayemo, kugira ngo iyi kipe ikomere ibe ari iy'ikigugu muri Afurika, igihe kirageza cyo kuvuga ngo iyi kipe ikwiriye kuba ari iy'abafana, harigwa uburyo izabaho kandi ikabaho neza."

Ku giti cye abona ikirango cy'imbunda kiri kuri CND cyajya mu kirango cya APR FC maze Intare ikavamo maze ubundi ikipe bakayegurira abafana.

Kazungu Claver abona imyaka 32 ihagije kuri APR FC, kugira ngo ibe ikipe ikomeye birasaba kuyishyira mu biganza by'abafana
Kazungu ngo igihe kirageze APR FC ibe iy'abafana
Intare iri mu kirango cya APR FC ngo abona ikwiye kuvamo
Iki kirango abona ari cyo gikwiye kujya mu kirango cya APR FC



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11757

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)