Bite bya Emery Bayisenge wa Rayon Sports wavuye mu kibuga acumbagira? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kuva mu kibuga acumbagira kubera imvune, Emery Bayisenge byibuze afite icyumweru hanze y'ikibuga adakina.

Emery Bayisenge yaraye avunikiye mu mukino wa gicuti na Vipers FC bayitsinzemo 4-1 kuri Kigali Pele Stadium.

Ubwo haburaga iminota mike ngo igice cya mbere kirangire, Emery Bayisenge yicaye hasi biba ngombwa ko abaganga bajya kumwitaho ndetse byanarangiye asimbuwe atagarutse mu kibuga.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko yagize ikibazo ku nyama zo mu itako bizwi nka 'Hamstring' akaba agomba kumara hanze y'ikibuga byibuze icyumweru ataratangira imyitozo.

Ku ruhande rwa Emery Bayisenge we avuga ko atari ikibazo gikomeye yagize mu minsi ya vuba azaba yagarutse mu kibuga.

Emery Bayisenge ntabwo azagaruka mu kibuga mbere y'icyumweru



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11758

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)