Imibare ya APR FC ikomeje kuzamo ibihekane #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe hari icyizere ko rutahizamu ngenderwaho wa APR FC, Cheikh Djibril Ouatarra ashobora kugaruka vuba kuri ubu ashobora kudakina imikino ya Pyramids FC.

Amakuru avuga ko nyuma y'uburwayi yagize bwa Malaria, abaganga bamutegetse kuruhuka byibuze ibyumweru bitatu.

Cheikh Djibril Ouattara yari kumwe na APR FC muri CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania mu ntangiriro z'uku kwezi ariko yakinnye umukino umwe gusa batsinzemo Bumamuru 2-0 aho yanatsinzemo igitego.

Nyuma y'aho ntabwo yongeye kugaragara mu mikino ya APR FC aho iyi kipe yavuze ko arwaye Malaria, yahise anazanwa kuvurirwa i Kigali mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Mu gihe icyizere cyari cyose ku bakunzi ba APR FC ko bazajya gukina na Pyramids FC mu ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League tariki ya 1 Ukwakira 2025 yagarutse nk'uko n'umutoza na we yabivuze, amakuru ahari nta cyizere atanga.

Ouatarra yavuye mu Bitaro ari mu rugo ariko Malaria ikaba yaramuzshaje cyane, amakuru ISIMBI yamenye ni uko abaganga bamusabye gutegereza ibyumweru bitatu akabona gutangira akazi.

Ibi byumweru bitatu bikaba bazahura n'iyi mikino ya Pyramids FC. Bibaye ari ukuri ntakine iyi mikino ya Pyramids FC byaba ari igihombo gikomeye kuri iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu kuko ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho by'umwihariko mu busatirizi bwa APR FC.

APR FC izakira Pyramids FC tariki ya 1 Ukwakira 2025 kuri Kigali Pelé Stadium saa 14h00'. Umukino wo kwishyura uzabera mu Misiri tariki ya 5 Ukwakira 2025.

Amahirwe menshi ntabwo Cheikh Djibril Ouattara azakina umukino wa Pyramids FC



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11923

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)