Nyuma yo kubagwa imvune y'akaboko, rutahizamu wa Rayon Sports, Ndikumana Asman yashimiye ubuyobozi bw'iyi kipe, abasezeranya ko nakira azabakinira n'urukundo rwinshi.
Ejo hashize ku wa Kabiri nibwo yabazwe iyi mvune, abagirwa mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe.
Yavuze ko byose byagenze neza ndetse akaba ashimira ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakoze ibishoboka byose ngo abagwe vuba.
Ati "Ndashaka gushima Imana ku bw'urukundo no kundinda buri munsi. Ndashimira cyane perezida wa Rayon Sports n'abagize komte y'ikipe bamfashije ngo mbagwe, ntabwo nabonaga uko mvuga urukundo rw'abafana kuko sinzarwibagirwa."
Yabahaye isezerano ko azabakinira n'urukundo rwinshi cyane. Ati "kubagwa byagenze neza, icyubahiro ni icy'Imana, nzabakinira n'urukundo rwinshi, tubonane vuba."
Ni imvune yagiriye ku mukino ubanza w'ijonjora ry'ibanze rya CAF Confederation Cup batsinzwemo na Singida Black Stars 1-0 ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize akaba atazanakina umukino wo kwishyura uzaba ku wa Gatandatu muri Tanzania.
Amakuru avuga ko Ndikumana Asman agomba kumara byibuze amezi abiri hanze y'ikibuga adakina, bivuze ko ashobora kugaruka mu mpera z'Ugushyingo cyangwa mu ntangiriro z'Ukuboza 2025.