Indwara zitandura ni kimwe mu bihangayikishije Isi n'u Rwanda by'umwihariko kuko imibare ya RBC yo mu 2020 igaragaza ko nibura 15,3% by'abantu bakuru barwaye indwara y'umuvuduko w'amaraso. Ni mu gihe kandi 30% by'abapfa bari mu bitaro bazira izi ndwara.
Ibi biri mu byatumye Rotaract Club ya KIE ifatanyije n'umuryango utegamiye kuri Leta witwa Goodlife Access batangiza serivisi zo gupima izi ndwara mu Murenge wa Ngarama.
Ni igikorwa cyakozwe ku wa 20 Nzeri 2025, akaba ari kimwe mu bikorwa iyi club isanzwe ikora byo gukomeza gufasha igihugu kwegereza abaturage serivisi z'ubuvuzi.
Rotaract Club ya KIE ni imwe muri Rotaract umunani, zihura na Rotary Club 12 zikubaka Rotary Rwanda. Rotaract ni urubyiruko rushamikiye kuri Rotary, naho interact ni abaterengeje imyaka 18 cyane cyane bari mu mashuri y'isumbuye.
Iki gikorwa cyatewe inkunga kandi cyitabirwa n'andi matsinda ya Rotary akorera i Kigali arimo, Rotary Club ya Kigali Virunga, Rotary Club ya Kigali Doyen, Rotary Club ya Kigali Golf, na Rotary club ya Kigali Cosmopolitan. Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n'abanyamuryango b'izindi Rotaract club mu gufasha bagenzi babo
Perezida wa Rotaract Club KIE, Mutuyimana Pascaline, yavuze ko basanzwe bakora ibi bikorwa ariko bakaba barahisemo aka gace mu buryo bwo kubegereza serivisi z'ubuzima cyane cyane babasha kumenya uko bahagaze.
Ati 'Twahisemo kuza hano nko mu gice cy'icyaro aho abantu benshi batazi uko bahagaze ku buzima bwabo ku bijyanye n'izi ndwara zitandura rimwe na rimwe bakabimenya bakerewe ugasanga bakuyemo izindi ngaruka zikomeye kandi byaba byiza birinze hakiri kare.'
Yakomeje avuga ko bahisemo no kubagenera ubwisungane mu kwivuza kugira ngo indwara bashobora gusanga barwaye bazabashe kuzivuza mu buryo bworoshye.
Ati 'Twahisemo kubahereza ubwisungane mu kwivuza kugira ngo bamwe mu bazasanga banduye izo ndwara bazabashe kubona uburyo bwo kwivuza mu buryo bworoshye.'
Umuyobozi wa Rotaract Rwanda, Musoni Ronald, yavuze ko bahisemo gukora iki gikorwa kubera uburyo abantu benshi bakunze kubura ubuzima kubera kutisuzumisha hakiri kare.
Ati 'Iki gikorwa cyaje bitewe n'ibibazi biri muri sosiyete byo kutamenya uko ubuzima bwafu buhagaze akenshi bikunze gutuma tubura abantu kubera ko batigeze bamenya ibyo bari barwaye.'
Umuyobozi wa Goodlife Access, Ida Alexandra, agaragaza igikorwa cyo gusuzuma indwara abaturage cyagenze neza kubera ko umubare bari biteze bawurengeje ndetse bakaba bateganya kugaruka gukora ibi bikorwa.
Ati 'Twari dufite intego yo gusuzuma indwara zidakira abantu 300 ariko abaturage bo muri uyu murenge bitabiriye igikorwa cyane kubera ko bageze kuri 400.'
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ngarama, Niyonziza Félicien, yashimiye uyu muryango wa Rotary club wafashije abaturage batuye uyu murenge kumenya uko bahagaze ndetse bamwe muri bo bagahabwa ubwisungane mu kwivuza.
Ati 'Abaturage babyishimiye kubera ko uyu wari umunsi w'isoko kubera ko bari baje guhaha baboneraho no guhabwa serivisi zo gusuzuma ubuzima bwabo ku buntu kandi turashimira ubuyobozi bwabashije guha ubwisungane bwo kwivuza abagera kuri 200.'
Rotary Club ni umuryango udaharanira inyungu ukora ibikorwa by'ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gutanga amazi meza ku baturage, kurwanya indwara z'ibyorezo no gutanga umusanzu mu bikorwa byose bigamije guteza imbere sosiyete.








Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-abasaga-400-basuzumwe-indwara-zitandura-ku-buntu