Imbamutima z'Ababiligi bitabiriye Shampiyona y'Isi y'Amagare i Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubwa mbere Shampiyona y'Isi y'Amagare ibereye ku Mugabane wa Afurika by'umwihariko i Kigali.

Amakipe y'ibihugu menshi yageze mu Rwanda akoresheje indege ya RwandAir.

Nk'urugero ku wa 18 Nzeri 2025, Ababiligi barimo abagabo n'abagore bahagurutse ku kibuga cy'indege cya Zaventem (Bruxelles) bitabiriye Shampiyona y'Isi y'Amagare babwiye IGIHE ko afite amatsiko menshi yo kugera i Kigali bagatangira ingendo z'igare rya VTT bakanakurikirana irushanwa.

Faeza Bladj waturutse mu Majyaruguru y'u Bubiligi ahavugwa Igifarama, yagize ati 'Jye ni ubwa mbere njyiye kujya muri Afurika, mfite amatsiko menshi yo kugera i Kigali ngatangira ingendo z'igare rya VTT nkanakurikirana iri rushanwa ry'Isi ry'Imikino y'Amagare mpibereye n'abo tujyanye, ndizera ko iyi ndege ya RwandAir yatwakiriye neza ikaza no kutugezayo dufashwe neza.'

Martine Hofstede we ugeze mu Rwanda ku nshuro ya kabiri yavuze ko abamuherekeje bajyanye kureba ubwiza bw'iki gihugu.

Ati 'Ubu ni inshuro ya kabiri njyiye kujya mu Rwanda, njyanye n'irindi tsinda kuko ubwa mbere abo twajyanye si bo dusubiranyeyo, haje abandi mu rwego rwo kwirebera ubwiza bw'iki gihugu nakunze cyane, tukaba twishimiye kuzitabira iri rushanwa ry'Isi ry'Imikino y'Amagare, tukanasura aho twateganyije.'

Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa bya RwandAir ku kibuga kindege cya Bruxelles, Karangwa Olivier, yavuze ko yavuze ko kugenda n'iyi ndege ari uburyo bwo gukabya inzozi zo gusura no gutembera muri Afurika.

Ati 'Ubu rero dufite amahirwe akomeye yo kuba ari twe nka kompanyi y'u Rwanda imwe mu zatwaye amakipe n'ibikoresho byabo bagana mu Irushanwa ry'Isi ry'Imikino y'Amagare UCI-Kigali-2025.'

'Uyu mwanya tumaranye hano maze kwakira abarenga 40 barimo Abagore, Abagabo, hari n'abaherekejwe n'abana babo, bikwereka ukuntu aya marushanwa yitabiriwe n'imiryango yabo.'

Hari kandi n'abandi bagiye gukora ubukerarugendo bw'amagare ya VTT, bazanakurikirana Irushanwa ry'Isi ry'Imikino y'Amagare imbonankubone.

Ati 'Aha ni inyungu ku Gihugu mu Bukerarugendo no muri gahunda ya VisitRwanda, kuko aba bose bazakomeza kubera u Rwanda ba ambasederi beza, kuko wabonye ko kubakira neza byahereye hano ku ndege yacu igiye kubatwara.'

Karangwa yavuze ko hateganyijwe Airbus A330-300, indege nziza kandi ngari 'nini mu zo dufite zijyanye n'ibihe tugezemo by'ikoranabuhanga rihanitse.'

Ifite ibyiciro bitatu (three‑class configuration) kandi ishobora gutwara abagenzi 274.

Shampiyona y'Isi y'Amagare, ni irushanwa ngarukamwaka rizakinwa ku nshuro ya 98 kuva ribaye bwa mbere mu 1921.

Ku wa Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri 2025, hazakinwa icyiciro cy'abasiganwa n'ibihe mu bagore no mu bagabo, aho Umunya-Afghanistan, Yulduz Hashimi, mu cyiciro cy'abagore ari we uzahaguruka mbere y'abandi saa Ine n'iminota 10.
Aho bose bazanyura hamaze gutegurwa, haba ku byapa byo ku mihanda bibayobora, ndetse n'ibyuma bifasha abafana kureba igare hirindwa n'impanuka byagezemo.

Abakinnyi b'inkwakuzi baturutse mu bihugu 110 bageze i Kigali kare, batembera imihanda ndetse banakora imyitozo izabafasha kwitwara neza muri iri rushanwa rizamara iminsi irindi rikinwa.

Faeza Bladj (iburyo) yavuze ko afite amatsiko menshi yo kugera i Kigali
Martine Hofstede yavuze ko ari ubwa kabiri ageze mu Rwanda ariko ahageranye n'itsinda ritandukanye n'irya mbere
Karangwa Olivier Ushinzwe ibikorwa bya RwandAir ku kibuga kindege cya Bruxelles yavuze ko biteye ishema gutwara abantu bazasubira iwabo bavuga ukuri ku byo babonye mu Rwanda

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbamutima-z-ababiligi-bitabiriye-shampiyona-y-isi-y-amagare-i-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)