Umuhanzi w'injyana gakondo, Massamba Intore yavuze ko afite icyizere ko nyina umubyara ari Imana yamuhamagaye.
Uyu muhanzi ari mu gahinda gakomeye nyuma y'uko umubyeyi ejo hashize yitabye Imana.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko yari amaze iminsi itari myinshi ari mu bitaro akaba yizeye ko ari Imana yamuhamagaye.
Ati 'Nguwo uwafashije Gitare kundema, Imana imwakire mu bayo, isangire Sentore data ijabiro kwa Jambo.'
'Yari amaze iminsi ari mu bitaro ariko itari myinshi dufite n'icyizere, ariko Imana yamuhamagaye.'
Massamba Intore yavuze ko umubyeyi we amusigiye umurage wo gukomeza gutoza abakiri bato umuco gakondo, no gukunda Igihugu.