Mwami wanjye warakoze kuhaba - Isimbi Model yatomagije umugabo we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Isimbi Vestine wamamaye nka Isimbi Model yashimiye byimazeyo umugabo we, Shaul Hatzir ku bwitange n'urukundo yamugaragarije mu gihe cyose bari biteguye kwakira umwana wabo w'imfura.

Ibi yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yasangije abamukurikira amagambo yuzuye amarangamutima agaragaza uko uyu mugabo yamubaye hafi mu bihe bitari byoroshye.

Mu butumwa bwe, Isimbi yavuze ko Shaul atigeze amushyiraho igitutu na rimwe, ahubwo yamubaye hafi, amuhumuriza kandi amwumva.

Ati 'Mwami wanjye, warakoze kuhaba umugabo uruta abandi bose ku Isi. Nta na rimwe wigeze untesha umutwe muri iki gihe twari dutegereje. Wambaye hafi, umfata neza n'ubwo byari bigoye. Wahoraga umbwira ngo 'Mukundwa tuza, bizaba, nugabanya kubitekereza cyane'. Wari mu kuri.'

Ku itariki ya 4 Mutarama 2025, ni bwo inkuru yo kwibaruka kwa Isimbi Model yabaye kimomo nyuma y'igihe gito, we n'umugabo we batangaje ku mugaragaro bari mu byishimo byo kwakira uyu mwana wabo w'umukobwa.

Uyu mwana ni uwa mbere kuri Shaul Hatzir, mu gihe kuri Isimbi ari ubuheta bwe.

Nk'uko babitangarije mu kiganiro bagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI mu ntangiriro za 2025, inkuru y'urukundo rw'aba bombi ifite umwihariko kuko bijyanye n'uko bombi bahuye bwa mbere tariki 15 Mutarama 2018 kuri Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre.
Icyo gihe Isimbi yari ategereje taxi nyuma y'inama yari avuyemo, mu gihe Shaul na we yari ahari mu yindi nama. Uyu mugabo ngo yahise akururwa n'ubwiza bwa Isimbi, amwibazaho byinshi mbere yo kugerageza kumuvugisha.

Mu 2019, Shaul yambitse Isimbi impeta, maze mu Ugushyingo uwo mwaka amujyana muri Israel kumumenyesha umuryango we no kumutembereza.

Mu 2021 baguze inzu yabo bwite banasezerana mu mategeko, naho tariki 20 Gashyantare 2022 bakora ubukwe bwabereye muri Kigali Convention Centre.

Isimbi Model yashimiye umugabo we



Source : http://isimbi.rw/mwami-wanjye-warakoze-kuhaba-isimbi-model-yatomagije-umugabo-we.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)