Kwakira FIFA Series 2026 mu byibanzweho mu biganiro byahuje Shema wa FERWAFA na Gianni Infantino - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiganiro byahuje impande zombi byabaye ku wa 19 Nzeri 2025. Byagarutse ku kuba u Rwanda rwahawe kwakira imikino ya FIFA Series 2026, iteganyijwe kuba mu mpera za Werurwe 2026.

Iyi mikino izahuza amakipe y'ibihugu y'abagabo n'abagore, ikomeza gushimangira ko u Rwanda ari igicumbi cy'ibikorwa mpuzamahanga by'imikino.

Mu bindi abayobozi bombi baganiriyeho harimo ugufungura ku mugaragaro inyubako nshya ya FERWAFA izajya icumbikira abakinnyi, aho izahindurwa ikanashyirwamo FIFA Academy.

Iyi nyubako izaba igicumbi cyo guteza imbere impano z'abato mu mupira w'amaguru mu Rwanda no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

Perezida wa FERWAFA Shema Fabrice kandi yasobanuriye Infantino aho imirimo yo kubaka ibibuga bine igeze, barimo ibibuga biri i Kigali hafi y'inyubako ya FERWAFA, i Gicumbi, i Rutsiro n'i Rusizi. Byose biteganyijwe ko bizuzura mu Ukuboza 2025.

Yanagarutse ku mushinga wa FIFA Arena uteganya kubaka ibibuga 10 bito, aho Guverinoma y'u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri ya Siporo yamaze gutanga igice cy'amafaranga yo gutegura aho bizubakwa.

Amakipe y'umupira w'amaguru azabyungukiramo

Ibiganiro by'abayobozi bombi kandi byagarutsweho kuri gahunda yo guteza imbere imicungire y'amakipe kinyamwuga mu Rwanda (Club Professionalization and Management Program). FIFA yiyemeje gufatanya na FERWAFA mu kongera ubushobozi n'ubunyamwuga mu makipe yo mu gihugu.

Perezida Shema kandi yasobanuriye Infantino ibyerekeye amahugurwa y'ubutabazi bw'ibanze ya CPR/AED yatanzwe kuva ku wa 18-19 Nzeri 2025.

Yateguwe ku bufatanye bwa FERWAFA, itsinda ry'ubuvuzi rya FIFA; n'Ihuriro ry'Abahanga mu kuvura indwara z'umutima muri Afurika (AFHRA), agamije kongerera ubumenyi abakinnyi, abakozi n'abafana mu bijyanye no gutanga ubutabazi bw'ibanze mu gihe hari ugize ibibazo by'umutima.

VAR yakomojweho…

Kuva Stade Amahoro yavugururwa igahabwa ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi 45 bicaye, yanashyizwemo ikoranabuhanga rya VAR ku buryo umukino wahabereye rishobora kwifashishwa mu gukemura impaka zibaye mu kibuga cyangwa kunganira abasifuzi ku byo batabonesheje amaso.

Perezida wa FARWAFA, Shema na Perezida wa FIFA Infantino banaganiriye ku gusuzuma ubushobozi bwo gukoresha uburyo bushya bwa VAR buzwi nka Football Video Support (FVS), bugamije gufasha kongera ubushobozi n'ubumenyi bw'abasifuzi mu marushanwa yo mu Rwanda.

FERWAFA yagaragaje ubushake bwo kwakira amahugurwa y'akarere yateguwe na FIFA agenewe abatoza b'abasifuzi muri Afurika, bituma u Rwanda rukomeza kujya ku isonga mu guhugura no kongerera ubushobozi abasifuzi b'Afurika.

Perezida Fabrice Shema yemeje ko FERWAFA yiteguye gukorana bya hafi na FIFA hamwe na Guverinoma y'u Rwanda mu guteza imbere umupira w'amaguru.
Ati 'Iyi mishinga n'izi gahunda ntibizubaka gusa ibikorwaremezo, ahubwo bizafasha no kongera ubunyamwuga, umutekano n'ubumenyi mu mukino wacu. U Rwanda rwishimiye kuba izingiro ry'iterambere ry'umupira w'amaguru muri Afurika.'

Ibi biganiro ni intambwe ishimangira ubufatanye busanzwe hagati ya FIFA n'u Rwanda. Impande zombi zisanzwe zifatanya mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.

Bemeranyije gufatanya mu mishinga irimo no kubaka ibibuga by'umupira w'amaguru
FERWAFA na FIFA byemeranyije gukomeza ubufatanye buzateza imbere amakipe yo mu Rwanda
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice na Gianni Infantino wa FIFA bemeranyije ku mishinga izateza imbere umupira w'amaguru mu Rwanda
Ibiganiro by'impande zombi byasize hemejwe ko u Rwanda ruzakira imikino ya FIFA SERIES 2026



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwakira-fifa-series-2026-mu-byibanzweho-mu-biganiro-byahuje-shema-wa-ferwafa-na

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)