Ubuyobozi bw'iki kigo bwatangaje ko iyi nguzanyo izakoreshwa mu kugura amabuye y'agaciro y'ingenzi avuye ku bagurisha bato n'abaciriritse bijyanye n'amabwiriza y'Umuryango w'Ubufatanye mu Bukungu, OECD.
Iri shoramari rije mu gihe iki kigo cyaherukaga kohereza mu mahanga ku nshuro ya mbere amabuye y'agaciro ya Tantalum na Niobium yakuye mu Rwanda, ikaba iteganya gutangira kohereza amakontineri.
Umuyobozi Mukuru wa Aterian PLC, Simon Rollason, yagize ati "Turateganya kongera mu buryo bukomeye ibyo dushyira ku isoko, ndetse twongere n'ibikoresho byacu dufatanyije n'abafatanyabikorwa bacu mu by'imari. Iyi ni intambwe ikomeye mu bucuruzi bwacu, izashyiraho urufatiro ku iterambere ry'uru rwego mu karere."
Aterian PLC ni yo yatahuye ko mu Rwanda hari amabuye y'agaciro ya Lithium nyuma y'ubushakashatsi yatangiye mu 2023.
Ubu bushakashatsi bwatumye ikigo Rio Tinto and Mining Exploration, ku bufatanye na Aterian, cyiyemeza gushora imari ya miliyo7,5 z'Amadolari mu bucukuzi bwa Lithium.
Nyuma yo gusubika ibikorwa byayo by'igihe gito, yongeye kubisubukura ku wa 10 Gashyantare 2025.
