Maxime Prévot ni umwe mu bayobozi bo mu Muryango w'Ibihugu Bikoresha Igifaransa (Francophonie) bazitabira inama yawo yo ku rwego rwa za Minisiteri izabera i Kigali mu Ugushyingo 2025.
Ni urugendo Maxime Prévot ategerejwemo i Kigali mu gihe u Rwanda rwamaze gucana umubano n'igihugu cye.
Muri Werurwe 2025 nibwo Guverinoma y'u Rwanda yamenyesheje iy'u Bubiligi ko yahagaritse umubano wayo nabwo mu bya dipolomasi, inategeka Abadipolomate b'iki gihugu kuba bavuye ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48.
Ni icyemezo u Rwanda rwavuze ko rwafashe kuko u Bubiligi bwakomeje gutesha agaciro u Rwanda 'yaba mbere no mu gihe cy'aya makimbirane yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho u Bubiligi bufite uruhare mu mateka mabi by'umwihariko mu gukora ibikorwa bibangamira u Rwanda'.
Rwavuze ko u Bubiligi bwafashe uruhande mu makimbirane ari kuba rujya ku ruhande rubangamiye u Rwanda, kandi rugakwirakwiza ibinyoma kugira ngo hafatwe ibyemezo bibangamiye u Rwanda ariko byose bigamije 'guhungabanya u Rwanda n'akarere'.
Aracyafite ingingimira ku Rwanda
Benshi bari bafite icyizere ko uru ruzinduko rwa Maxime Prévot rushobora gusiga ibintu bisubiye ku murongo, gusa mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, yasabye abafite izi ntekerezo gusubiza amerwe mu isaho.
Maxime Prévot yabajijwe niba uruzinduko azagirira mu Rwanda, rushobora kubonwa nk'icyizere cyo kongera kuzahura umubano, mu gusubiza avuga ko 'Haracyari kare kuba twavuga ibyo kubura k'umubano. Ndashaka kwibutsa ko u Bubiligi ataribwo bwashatse guca umubano n'u Rwanda.'
Yakomeje agaragaza ko agikomeye ku mwanzuro igihugu cye cyafashe wo kuzabira ibihano u Rwanda, arushinja uruhare mu kibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Ati 'Ni umwanzuro wafashwe na Kigali nyuma y'icyemezo cyo gutora dusabira abasirikare b'u Rwanda n'abayobozi ba M23, cyafashwe n'ibihugu 27 by'i Burayi, kandi wari ukuri, kandi ushyigikiwe n'u Bubiligi.'
Maxime Prévot yavuze ko kuzahura umubano w'u Bubiligi n'u Rwanda bishobora gufata igihe kandi abantu bakwiriye kubyumva.
Ati 'Kuri njye ni ingenzi mbere na mbere kuba inzira zishobora gutuma umubano uzahuka zongera guhangwa, byagenda gake cyangwa bikanyura mu zindi nzira. Ibi nibyo nagerageje gukora mu mezi ashize, by'umwihariko mu nama na mugenzi w'u Rwanda i Doha, hashimwe ubuhuza bwa Qatar. Umubano ushingiye kuri dipolomasi uba ukwiriye guhabwa igihe kugira ngo wongere kubaho kandi usubire mu buryo bwari busanzwe, nta gisubizo gihari uretse ibiganiro.'
Umunyamakuru yabajije Maxime Prévot niba azakoresha uru ruzinduko rwe i Kigali mu kuganira ku kuba ibihugu byombi byasubizaho ababihagarariye.
Maxime Prévot ati 'Kugeza ubu ntabwo ntekereza ko u Rwanda rwagaragaje inyota yo kongera kubaka umubano ushingiye kuri dipolomasi watuganisha ku gushyiraho ba Ambasaderi mu gihe gito, ariko ndashaka kwibutsa ko ntabyutse igitondo kimwe ngo mpitamo inzira yok urwanya u Rwanda. Mfitiye icyubahiro gikomeye amateka iki Gihugu cyanyuzemo n'inzira yacyo yo kongera kwiyubaka no gutera imbere.'
'Uruhande u Bubiligi buriho ari narwo bwakomeje gushimangira rushingiye ku kurinda amategeko Mpuzamahanga no kubaha ubusugire n'ubutavogerwa bw'ibihugu. Iyi niyo mpamvu twagaragaje aho duhagaze bijyanye n'ibyo tubona mu Burasirazuba bwa RDC.'
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro yagiranye na IGIHE muri Gashyantare 2025 yasobanuye ko mu nzego u Bubiligi bwashyizeho igitutu kugira ngo zifatire u Rwanda ibihano harimo Banki y'Isi n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU).
Ati 'Ni ibigo byinshi. Banki y'Isi, Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi,â¦Ni henshi, ntaho batajya, bajya mu nzego zose zitanga amafaranga.'
Mbere yo gufata icyemezo cyo gucana umubano n'u Bubuligi, Perezida Kagame yavuze ko bwahereye kera bubangamira u Rwanda, kugeza n'aho bwanze Ambasaderi warwo, Vincent Karega, bishingiye ku kuba ngo ataritwaye neza mu bibazo bya RDC.
Ati 'Baduhereye kera, na mbere y'iyi ntambara cyangwa igitangira, ndetse tukabiyama, tukabirengagiza, tukareba hirya, barabanza banga Ambasaderi wacu twaboherereje ngo ntibamushaka, ngo hari ukuntu atakoreye neza Congoâ¦ariko tukababaza tuti muri bande, mwadushinzwe na nde? Abanyarwanda ko mwemera Imana, Imana koko yashinze u Rwanda aba abantu? Turaza kubibibutsa neza mpaka.'
