Yabigarutseho ku wa 6 Nzeri 2025, ubwo Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yari yagisuyem aho yasabye ko abagikoresha barurushaho kunoza serivisi batanga, kugira ngo abagikoresha biyongere.
Icyambu cya Rubavu cyatashywe kuwa 06 Ukuboza 2024, cyuzuye gitwaye miliyoni 9,17$, abagikoresha bavuga ko cyahanze imirimo myinshi, ndetse cyoroheje ubwikorezi bwo mu kiyaga cya Kivu n'ubuhahirane n'Ibihugu bituranye n'u Rwanda.
Amb. Jean de Dieu Uwihanganye, yagaragaje ko iki cyambu cyagabanyije igiciro cy'ubwikorezi bw'ibicuruzwa.
Ati 'Icyambu cyashyiriweho koroshya ubuhahirane hagati y'u Rwanda n'Ibihugu bituranyi n'Uturere dukora ku Kiyaga cya Kivu, cyagabanyije igiciro cy'ubwikorezi bwo gutwara ibintu n'abantu, kuko icyombo kimwe gifite ubushobozi bwo gupakira ibintu byagatwawe n'amakamyo ane.'
Yakomeje avuga ko 'Muri Gicurasi twabonye ko iki cyambu cyakiriye amakamyo 500 harimo azanye cyangwa aje gupakira ibicuruzwa, cyakiriye kandi ubwato bunini 30, n'ubwo bitaragera ku rwego twabishyiriyeho bigaragaza ko cyatangiye gukora mu buryo bukwiriye.'
Amb. Uwihanganye yagaragaje ko Minisitiri w'intebe yabasabye kunoza imitangire ya serivisi, kugira ngo biborohereze kongera umubare w'abagikoresha, no kunoza ubuhahirane hakoreshwa uburyo bwa 'One Stop Border Post' budakereza abasora.
Icyambu cya Rubavu, ni cyo kinini mu Rwanda, kizahuzwa n'ibindi birimo icya Rusizi kizatahwa mu mpera z'uyu mwaka turimo, n'ibindi bizubakwa mu Turere twa Karongi na Rutsiro.
Cyubatswe kuri hegitari ebyiri, gifite ubushobozi bwo kwakira ubwato bubiri bunini, bupima metero 60 z'uburebure n'ubushobozi bwo kwikorera toni 500 z'ibicuruzwa.
Muri Mata 2025, ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu bwavuze ko iki cyambu kinyuzwaho ibicuruzwa bingana na toni 1400 ku munsi bivuze ko cyakoraga ku kigero cya 70%, mu gihe intego ari uku kinyuzaho toni 2000 ku munsi. Gikorerwaho n'abarenga 300 ku munsi.
Gahutu Jean Pierre, uhagarariye Transafrica logistic ku cyambu cya Rubavu, yavuze ko bakoresha abakozi barenga 200 ku munsi mu gihe na Koperative yindi igikoreraho ifite abarenga 100.
Ati 'Iki cyambu cyahangiye abaturage benshi imirimo, kuko twebwe dukoresha abakozi 220 ku munsi, bapakira ibyombo banabipakurura, aho bapakira ibicangarayi (pozorana) byoherezwa i Rusizi mu ruganda rukora Sima, bagapakurura puderi ivangwa muri sima yoherezwa mu rundi ruganda i Musanze, ndetse na koperative ikoresha abakozi bari hagati ya 80-140 ku munsi.'
Gahutu avuga ko aba bakozi bbatangira akazi saa moya za mugitondo, bakagasoza saa kumi n'imwe z'umugoroba bakoreye amafaranga ari hagati ya 8000 Frw na 10.000 Frw.
Iki cyambu kigizwe n'ibice birimo icyahariwe imizigo, icyahariwe ubukerarugendo, ibiro bishinzwe abinjira n'abasohoka, sitasiyo ya Polisi, aho gukanikira imodoka zifite ibibazo na restaurent.
Kuri iki cyambu hakorera serivisi za RTDA, inzego zishinzwe abinjira n'abasohoka, inzego z'umutekano na serivisi ziboneka ku mipaka yo ku butaka, harimo MAGERWA, Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro n'ibindi.
Gifite ahantu hazajya hakirirwa ba mukerarugendo basura ibice nyaburanga by'Intara y'Iburengerazuba n'ububiko bw'ibicuruzwa ku buryo umuntu umaze gupakurura ashobora kuba abitsemo ibikoresho, kandi mu gihe cy'ibyumweru bibiri ntacyo bamwishyuza.





