Rayon Sports izakoresha miliyari 2, ifite miliyoni 400 frw gusa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports mu mwaka w'imikino wa 2025-26 irateganya gukoresha ingengo y'imari igera kuri miliyari 2 Frw ni mu gihe ibara agera kuri miliyoni 400 Frw na yo ari mu baterankunga izatangirana.

Ibi byatangajwe na Murenzi Abdallah, Umunyamabanga w'Inama y'Ubutegetsi ya Rayon Sports, ni nyuma y'Inama y'Inteko Rusange y'iyi kipe yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025.

Yavuze ko ubu iyi kipe iyo ibaze amafaranga izakura mu bafana, amafaranga izakura mu mikino Nyafurika izitabira isanga izakoresha agera kuri Miliyari 2 Frw.

Ati "turateganya gukoresha ingengo y'imari ya miliyari 2 Frw, azaturuka ku bafatanyabikorwa bacu, azaturuka ku bibuga bitandukanye, azaturuka ku bihembo bitandukanye tuzagenda tubona bitewe n'amarushanwa tuzagenda dukina, muri ariya marushanwa ya Confederation tuzakina harimo ibihembo ariko uruhare rukomeye ruzava mu bafana, aho hose ni ho duteganya gukura umutungo ungana na miliyari 2."

Abajijwe ayo bafite bazaheraho yavuze ko ari miliyoni 400 na zo zizava mu bafatanyabikorwa ba yo barimo Skol, Canal, Akarere ka Nyanza n'abandi.

Rayon Sports izakoresha miliyari 2 Frw



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11794

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)