Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma bwagaragaje ko mu bana 38,954 babarurwa muri aka Karere bagejeje igihe cyo kwiga muri ECD abagera ku 37.456 bangana na 96% biga mu bigo mbonezamikurire.
Aba bana uko ari ibihumbi 37 biga mu bigo mboneramikurire 1083 biri mu Karere ka Ngoma, harimo ECD z'icyitegererezo icyenda, ECD zikorera mu ngo z'abaturage 946, ECD zashyizweho ku bufatanye n'abaturage (Community based ECD) 52 n'izindi 76 zishamikiye ku bigo by'amashuri.
Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko bishimira uburyo ingo mbonezamikurire zigira uruhare mu gukangura ubwenge bw'abana ndetse zikanatuma ababyeyi babona umwanya wo gukora indi mirimo.
Ati 'Twishimira uruhare rw'ingo mbonezamikurire mu gufasha abana bacu mu gukura mu bwenge, mu gihagararo no mu mibanire n'ibindi. Ubu mu Karere ka Ngoma ECD zirimo abana 37.456 kuri 38.954 by'abategereje gutangira muri iki gihembwe cyatangiye.''
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Ingabire Assumpta, yashimiye Akarere ka Ngoma ku mbaraga bakoresheje mu gukangurira ababyeyi kujyana abana mu ngo mbonezamikurire, abasaba ko abandi bangana na 4% basigaye harebwa uburyo na bo bakwitabira byihuse.
Ati 'Aba bana 96% barererwa muri ECD nabyo ntibihagije. Haracyari 4% bakiri mu ngo kandi n'abaje biganje mu ngo mbonezamikurire zikorera mu ngo zatoranyijwe ku kigero cya 45.6% gusa.'
Kuri ubu ingo mbonezamikurire mu Rwanda zavuye ku 4010 zari ziriho muri Mutarama 2018 zigera kuri ECD 31.638 muri Kamena 2024. Abana bazirererwamo bavuye ku bihumbi 256 bagera ku bana barenga miliyoni.
