Amb. Swinnen w'u Bubiligi yajiginywe kuko u Rwanda rwarakiriye Shampiyona y'Isi y'Amagare - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ubwo yatangaga ubuhamya mu Rukiko rwa Rubanda rw'Ubujurire mu Bufaransa mu rubanza rwa Dr. Munyemana Sosthène wajuririye igihano cy'imyaka 20 yahanishijwe nyuma yo guhamwa n'ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Johan Swinnen watanze ubuhamya bwe ku wa 22 Nzeri 2025 mu iburanisha ryamaze amasaha arenga atandatu.

Ubwo yabazwaga ku bijyanye no kuba yaremeye gutanga ubuhamya mu rubanza rw'Umunya-Cameroun usanzwe ari Umushakashatsi akaba n'Umunyamakuru, Charles Onana wahamijwe ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yasubije ko hari ibyo batemeranya biri mu bitabo bye.

Swinnen kandi yagaragaje ko ngo yashenguwe no kuba u Rwanda rwaragiriwe icyizere cyo kwakira Shampiyona y'Isi y'Amagare n'uburyo rwagiriwe icyo cyizere.

Yavuze ko bitumvikana ku gihugu cyica amategeko mpuzamahanga, kikica nkana amategeko y'igihugu bituranye avuga ko bitari igihe cyiza cyo kugirirwa icyizere.

Ati 'Ntabwo byari igihe cyiza.'

Uretse Amb Swinnen, Umudepite w'u Bubiligi witwa Lydia Mutyebele Ngoi, na we aheruka kwandika ku rubuga rwa X, agaragaza ko u Rwanda rutari rukwiye kwemererwa kwakira Shampiyona y'Isi y'Amagare arushinja guhonyora uburenganzira bwa muntu, akifuza ko ruhabwa akato mu mikino nk'uko byakorewe u Burusiya.

Mu kumusubiza, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe, yagize ati "Madamu Mudepite, Ababiligi bagenzi bawe bari i Kigali baragutashya. Umukinnyi wanyu w'indashyikirwa, Remco Evenepoel, na we yatsinze, ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, mu bagabo mu gusiganwa n'ibihe."

Yongeyeho ati "Ahasigaye, usome ku mazi ashyushye, ubundi biraza gushira".

Nubwo bavuga ibyo ariko Umubiligi Remco Evenpoel aheruka kwandikira amateka mashya i Kigali ubwo yegukanaga Shampiyona y'Isi y'Amagare muri ITT mu gihe Van Wilder yegukanye umudali w'umuringa kuko yabaye uwa gatatu.

Ku wa 23 Nzeri 2025 nabwo Umubiligi, Seff van Kerckhove, yaje ku mwanya wa gatatu arushwa amasegonda umunani.

Abo Babiligi baravuga ibyo mu gihe Umujyi wa Kigali wabaye uwa kabiri ku Isi wakiriye Shampiyona y'Isi yo gusiganwa ku magare yitabiriwe n'abakinnyi benshi barenga 760, ndetse bwa mbere mu mateka ibihugu bya Afurika bigira abakinnyi benshi kurenza indi migabane.

Iri rushanwa ryaritabiriwe ku buryo buhambaye, aho ibihugu 108 byohereje abakinnyi babyo. Kigali yahise iba Umujyi wa Kabiri wakiriye ibihugu byinshi muri iyi mikino, inyuma y'uwa Glasgow wo muri Écosse wakiriye ibihugu 110 mu 2023.

Ni ku nshuro ya mbere mu mateka y'uyu mukino haba mu myaka 125 UCI imaze ishinzwe n'inshuro 98 Shampiyona y'Isi iri gukinwa ibereye muri Afurika.

Amb Swinnen yashenguwe no kuba u Rwanda rwarakiriye Shampiyona y'Isi y'Amagare
Shampiyona y'Isi y'Amagare ikomeje kuryohera abanya-Kigali
Ababiligi mu mihanda ya Kigali bakomeje kuryoherwa
Ababiligi bakomeje gutsindira ibihembo muri Shampiyona y'Isi y'Amagare iri kubera i Kigali
Abanyakigali bakomeje kugaragaza urukundo rw'igare



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-swinnen-w-u-bubiligi-yajiginywe-kuko-u-rwanda-rwarakiriye-shampiyona-y-isi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)