Divine-Muntu yasohoye indirimbo acuruza agataro yakomoye ku nkuru mpamo (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuramyi Divine Nyinawumuntu kuri ubu urimo gukoresha amazina ya ''Divine-Muntu" yasohoye indirimbo ''Hozana'' yashibutse ku mashimwe aremereye Imana yashyize ku mutima we mu bihe bitandukanye.

Izina Divine Nyinawumuntu ni izina rimaze kumenyekana mu bakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana nyuma yo gutangira umuziki mu mwaka wa 2023 ubwo yigaga mu mwaka wa 4 w'amashuri yisumbuye, icyo gihe nibwo yabonye amasezerano muri label yitwa ''Trinity For Support" yashinzwe na Bwana Uwifashije Frodouard uzwi ku izina rya Obededomu umunyamakuru wa Paradise.

Divine yavuze ko iyi ndirimbo ari impano yageneye abakunzi b'umuziki w'indirimbo zo guhimbaza Imana abibutsa ko bagomba gushima Imana bitewe n'amashimwe aremereye Imana yashyize mu mitima yabo.

Yavuze ko amashimwe ye yayahuje n'ay'abandi hakavamo indirimbo iremereye.

Muri iyi ndirimbo Divine yagaragayemo acuruza agataro aza kwirukankanwa n'umuntu ushinzwe umutekano(Aha umunyamakuru Habiyakare Jean D'amour wa Paradise ni we wakinnye iyi role).

Nyuma yo kumwirukankana, Divine yongera kugaragara yarabaye umucuruzi ukomeye aza gutangazwa no kubona uwamwirukankanaga aje kugura. Uwari ushinzwe umutekano yashatse kwirukanka ariko Divine amugaruza ubugwaneza amuha ibyo yashakaga ndetse amusubiza amafaranga yarazanye.

Aha Divine yasobanuye ko yashakaga kwibutsa abakunzi be ko akenshi umugambi w'Imana unyura mu mahwa. Yongeyeho ati "Igihe Dawidi yari mu ishyamba nta muntu n'umwe wari uzi ko azaba umwami, ariko benshi baje gutangazwa no kubona abaye umwami w'Abisraeli imyaka 40."

Ku byerekeranye no kuba yagaragaye ababarira uwamwirukankanaga acuruza agataro,yavuze ko yashakaga kwibutsa abakunzi be kubabarira ababahemukiye.

Ati ''Dawidi mu buzima bwe yakunze kugaragara nk'umunyembabazi, amaze kujya ku ngoma yagiriye neza umuryango wa Sauli."

Yongeye ko iyi nkuru yaririmbye ari inkuru mpamo y'ibyamubayeho ndetse n'ibyabaye kuri bagenzi be .

Hozana ikaba indirimbo ya 5 uyu muramyi amaze gushyira hanze nyuma ya Mbeshejweho, Urugendo, Irembo na Lahayiroyi.

Hozana ni indirimbo yanditswe na Chris Ord afatanyije na Divine Muntu. Amajwi na Mixing byakozwe na Chris Ord.

Divine-Muntu yasohoye yakomoye ku nkuru mpamo
Yasohoye indirimbo yagaragayemo acuruza agataro



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11937

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)