Yabigarutseho kuri uyu wa 25 Nzeri 2025 ubwo yatangizaga amasomo y'Ishuri Nyafurika ry'Imiyoborere (ASG).
ASG ni ishuri ryashibutse ku muryango African School of Governance Foundation washinzwe hubakiye ku bitekerezo bya Perezida Paul Kagame na Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia.
Iri shuri rishya rizatanga ubumenyi bugamije gufasha Afurika kwigobotora ibibazo bitandukanye bijyanye n'imiyoborere, hahugurwa urubyiruko kugira ngo rugire uruhare mu guteza imbere Afurika.
Perezida Kagame yavuze ko igitekerezo cy'iri shuri cyatangiriye ku kwiyumvisha neza icyo Afurika ari cyo, aho yavuye, imbogamizi ifite, amahirwe ifite n'icyo Abanyafurika bakora kugira ngo itere imbere n'aho ikeneye kugera.
Ati 'Afurika ifite buri kimwe cyose isabwa kugira ngo igire ijambo ringana n'indi migabane ku Isi. Ariko iyo urebye ubona ko hari ibibura aha na hariya.'
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo kibangamiye Afurika kurusha ibindi ari uko usanga Abanyafurika batekereza ku ngingo zigezweho nyuma y'abandi.
Ati 'Tugomba kwitekerezaho cyane ariko tunareba ku bato bacu kuko ari bo ejo heza hacu ndetse no kureba niba hari ikintu cyakorwa kugira ngo bakore ibintu neza kurusha ibyo twakoze, bakemure ibyo bibazo. Afurika ntikwiriye kuguma aho iri, tugomba gutera imbere nk'abo mu bindi bihugu, twari turi no ku rwego rumwe rw'iterambere ndetse bamwe bari n'inyuma yacu, ariko baradusize cyane. Ni iki cyabaye, ni iki cyatubayeho? Ni iki cyabaye kuri Afurika?'
Perezida Kagame yavuze ko ASG izafasha Abanyafurika kureba icyatumye Afurika idindira bakagikemura umugabane ugatera imbere nk'iyindi yose.
Ati 'Urubyiruko tugiye kubakira ubushobozi hano hari igihe bazabona uburyo bwo gukoramo ibintu neza kurusha uko twabigenje.'
Umunyeshuri wo muri Sudani y'Epfo uri mu bagiye kwiga muri iri shuri yabajije Perezida Kagame icyamufashishe kuba ari umuyobozi ushimwa na bose uyu munsi.
Umukuru w'Igihugu yavuze ko ibihe yavukiyemo, aho yakuriye n'ubuzima yanyuzemo byagize uruhare mu kuba uwo ari we uyu munsi.
Ati 'Navukiye mu Rwanda, umuryango uba impunzi ubwo nari mfite imyaka ine, mara imyaka 20 mu buhunzi, nyuma haza ibindi bintu bikomeye. Buri bihe byose byangizeho ingaruka. Umuntu aba agomba guhitamo, ese uremera ibibazo bikomeye kugushwanyaguza bikurigise cyangwa urarwanira amahirwe yawe yo kubaho neza uko ushoboye.'
Perezida Kagame yavuze ko amahitamo yagize ari yo yatumye agera aho ageze ubu, ko yakuye amasomo akomeye no mu bihe bikomeye, anasaba abanyeshuri kudacika intege mu bihe bikomeye, ahubwo bakagombye gukomeza kwiga.
Ati 'No mu bihe bikomeye, ntimugapfushe ubusa ibyo bihe, muzakomeze mubikuremo amasomo. Hari amasomo menshi mu bihe bigoye, ariko hari n'amasomo mukwiriye kwigira mu bihe byiza.'
Yabwiye aba banyeshuri ko amasomo bazajya bakura muri ibyo bihe bitandukanye bakwiriye kujya bayahuza n'intego z'ubuzima bwabo n'ubw'abaturage babayemo.
Ati 'Uko ni ko byangizeho ingaruka njye ubwanjye ariko n'ibihe nakuriyemo n'abandi bari bato nkanjyeâ¦, twarihuje tugerageza gushaka uburyo twahangana n'ibyo bibazo. Nubwo ushobora kuba utazi ikizavamo⦠ugomba gushyiramo imbaraga wenda ukabaho umwaka umwe, rimwe na rimwe ushobora no kubaho imyaka itanu ugize amahirwe.'
Umunyeshuri wo muri Mali yabajije Perezida Kagame ikintu kiruta ibindi muri Afurika gihora kimubuza amahwemo buri joro, Umukuru w'Igihugu amusubiza ko ari byinshi aho kuba kimwe.
Yabwiye urubyiruko ko rukwiriye kwibaza ibibazo bitandukanye ariko banakwiye kwiha umukoro, bakibaza umunsi bahawe inshingano runaka kugeza ku kuba Perezida, bakwiriye kwitegura kugira ngo bakore icyiza gifitiye akamaro abaturage.
Ati 'Uzibaza uti 'ni gute nakemura kiriya kibazo. Ntukaburane gusa, ntukanenge gusa, renga ibyo, muri wowe wiganirize, uvuge uti 'iyo aza kuba ari njye urebwa n'izi nshingano, nagombaga gukora iki mu gukemura iki kibazo.'
Ku bimuhangayikisha bigatuma atagoheka, ni ukwibaza ibibazo Abanyarwanda bafite n'uburyo yabikemura kuko ijya kurisha ihera ku rugo, hanyuma bigakomereza no ku bindi Abanyafurika bahura na byo kuko bijya gusa.
Ati 'Ijoro ryose mba nibaza uburyo twakemura ibi bibazo. Ntabwo ari njye ushobora kubikemura gusa, ahubwo ni ukureba uburyo twafasha Abanyarwanda kumva ko buri wese afite icyo agomba kuzana ku meza mu gukemura ibibazo by'u Rwanda, ibibazo byabo.'
Umukuru w'Igihugu yavuze ko mu bindi bibazo ahura na byo nk'umuyobozi ari uko no ku bateshuka ku nshingano zabo aba yiteguye kubitaho 'kuko bafite uburenganzira bwo guhindura bakamveba kuri buri kintu cyose.'
Perezida Kagame kandi yavuze ko nyuma yibyo haba hagomba no kwitabwa ku bindi bibazo abanyamahanga bashobora gukururira u Rwanda, agaragaza ko nubwo ari ruto ariko bitarubuza kuvangirwa n'abo mu bihugu bikomeye.
Ati 'Nk'ibibazo by'ubutabera butanoze bitugeraho bizanwa n'abo mu bindi bice by'Isi â¦. na byo tugomba kubyitaho. Hari n'ibihugu binini ubusanzwe wumva ko nta mwanya bagira wo kudutekerezaho, ariko batwitaho cyane bagamije ikibi.'
Perezida Kagame yakomeje ati 'Baba bashaka gutegeka uko ibintu bigomba kugenda, niba ugiye gutangira kugenda, baba bashaka gutegeka ngo uratangirana ikirenge cy'iburyo, icy'ibumoso, niba ugiye kurya, ni ibihe biryo urya, niba mugiye gutora, baba bafite urutonde rw'abayobozi baba bashaka. Ni ibintu tubana na byo buri munsi. Ni ikibazo gikomeye.'
Umukuru w'Igihugu yasabye aba banyeshuri gukora cyane bakaza mu myanya y'ubuyobozi 'simbe njyenyine wita kuri ibyo bibazo byose byugarije Isi.'


















Amafoto: Habyarimana Raoul