Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania, Gen Patrick Nyamvumba yasabye Rayon Sports gusezerera Singida Black Stars.
Ni nyuma y'uko umukino ubanza wabereye mu Rwanda iyi kipe yo muri Tanzania yatsinze Rayon Sports 1-0. Ejo hari umukino wo kwishyura uzabera muri Tanzania kuri Chamazi Azam Complex.
Ku mugoroba w'ejo hashize, iyi kipe ikaba Yarasuwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania, Gen Patrick Nyamvumba wigeze no kuyiyoboraho, yayisabye kutumva ko byarangiye kuko uko batsindiwe mu rugo na Singida bayitsindira iwayo.
Ati "niba ari ibyago mwagize mugasitara i Kigali, mufite amahirwe yo kwerekana ko iyo ntambwe mwayirenga. Ntabwo ndibuvuge ko Singida ari ikipe ikomeye, akazi nkora ndi umudiplomate ariko akazi kanjye ndi umusirikare, iyo ugiye ku rugamba ntabwo usuzugura uwo ugiye guhangana na we."
"Ugomba kugenda wifitiye icyizere, icyo tubasaba nk'abanyarwanda, ibyabaye i Kigali tube tubisize inyuma, tuzi ibyo mushoboye niba mwarigeze gusezerera Yanga kuki Singida yabananira?"
Gen Patrick Nyamvumba ni umwe mu bigeze kuba mu buyobozi bwa Rayon Sports mu myaka yo hambere aho 1995-96 yayibereye visi perezida.