Baraberewe! Ikipe y'Igihugu yahawe umwambaro mushya izaserukana muri Shampiyona y'Isi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Harabura amasaha mbarwa u Rwanda rukandika amateka yo kwakira Shampiyona y'Isi y'amagare, abakinnyi bazahagarira u Rwanda bakaba bamaze guhabwa umwambaro mushya bazaserukana.

Iyi Shampiyona y'Isi y'amagare izaba ari ubwa mbere igiye kubera muri Afurika, izatangira ku Cyumweru tariki ya 21 Nzeri isozwe tariki ya 28 Nzeri 2025.

Ikipe y'Igihugu yo gusiganwa ku magare (Team Rwanda) ikaba ikomeje imyitozo irimo gukorera mu Bugesera ndetse icyizere kikaba ari cyose.

Abakinnyi 23 ni bo bazahagararira u Rwanda (abahungu n'abakobwa) bamaze gubabwa umwambaro mushya bagomba gukinana iri siganwa.

Ni umwambaro ubona ko ukozwe mu buryo gakondo aho ugaragaramo imigongo.

Nubwo nta mukinnyi urabasha gusoza iri siganwa mu cyiciro cy'abakuru, Byukusenge Patrick umwe mu bakinnyi b'inararibonye bazaba barimo, yavuze ko kuba iri siganwa rizaba ribera i Kigali hari icyo bizahindura.

Ati "Hari icyo bizahinduraho, kuko Shampiyona y'Isi ibereye muri Afurika bwa mbere, ndumva hari icyo bizahinduraho kuri twe nk'Abanyarwanda. Iriya 'circuit' ntabwo ari ubwa mbere tugiye kuyikora, nubwo tutayinyuzemo inshuro nyinshi, ariko twahakiniye kenshi. Intego dufite ni uguhangana, nzi neza ko miliyoni z'Abanyarwanda ni twe zizaba zihanze amaso.'

U Rwanda uretse kuba rwarakoreye umwiherero mu Bugesera rukanitorezayo, rwanakoreye umwiherero i Musanze ndetse no mu Bufaransa bitegura Shampiyona y'Isi y'amagare.

Ikipe y'Igihugu yo gusiganwa ku magare 'Team Rwanda ' yahawe umwambaro mushya



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11887

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)