Umutoza mukuru wa APR FC, Taleb Abderrahim yavuze ko yizeye ko mu byumweru bibiri azaba yagaruye abakinnyi be batatu atari afite ku mukino wa Gicumbi kubera imvune n'uburwayi busanzwe.
Abo ni myugariro wo ku ruhande rw'iburyo, Omborenga Fitina, umukinnyi ukina mu kibuga hagati, Ruboneka Bosco na rutahizamu Djibril Ouattara.
Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru nyuma y'umukino wa shampiyona yaraye atsinzemo Gicumbi FC 2-1, yavuze ko Omborenga Fitina yagize akabazo k'imvune kadakanye mu ivi byatumye atanaboneka ku mukino w'umwanya wa 3 muri CECAFA Kagame Cup batsinzemo KMC 1-0.
Kuri Ruboneka Bosco we akaba yaragize 'Hamstring' ari cyo cyatumye atagaragara mu bakinnyi bifashishijwe ku mukino wa Gicumbi.
Rutahizamu Djibril Ouattara yemeje ko yarwaye Malaria ariko arimo koroherwa mu minsi ya vuba aba yagarutse.
Taleb Abderrahim yavuze ko uko aba bakinnyi ari batatu, mu byumweru bibiri bose bazaba bagarutse ndetse umukino wa Pyramids FC uzaba bameze neza.