Ubuyobozi bw'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'amaguru mu karere ka Afurika y'Uburasirazuba no hagati, CECAFA, bwasabye imbabazi ikipe ya APR FC kubera amakuru yatanzwe nabi bigatuma iyi kipe idahabwa imidari yayo uko bikwiye.
APR FC yegukanye umudari wa Bronze mu mikino yasojwe kuri uyu wa Mbere, gusa iza gutungurwa n'uko itambitswe imidari yatsindiye nyuma yo kubwirwa ko iri butangwe ku mugoroba ariko bikarangira itangiwe ku kibuga.
Mu mugoroba wateguwe na CECAFA, Gala Dinner&Award, Andrew Oryada, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iyamamazabikorwa n'Itangazamakuru muri CECAFA wari uhagarariye Perezida yasabye imbabazi iyi kipe.
Yagize ati "Mu izina rya komite ya CECAFA ndashaka gufata uyu mwanya ngo nsabe imbabazi ikipe ya APR FC. Hatanzwe amakuru nabi, bituma ubwo hatangwaga imidari batagaragara ku kibuga. Gusa mwakoze kuba mwaje muri iyi CECAFA Gala Dinner &Award."
Mu nama yari yabaye mbere y'imikino yo kuri uyu munsi, Ubuyobozi bwa CECAFA n'amakipe asigaye mu irushanwa bari bemeranyijwe ko ibihembo byose by'iri rushanwa bizatangirwa muri uyu mugoroba ikipe ya APR FC yitabiriye, gusa iza gutungurwa n'uko bitangiwe ku kibuga itamenyeshejwe.
Uretse umudari w'umwanya wa gatatu, Memel Raouf Dao akaba yanatowe nk'umukinnyi w'irushanwa aho igihembo cye yaje kugishyikirizwa muri iyi Gala.
Biteganyijwe ko APR FC ifata urugendo rugaruka i Kigali ku masaha ya nyuma ya saa sita yo ku wa Kabiri, aho izanyura Nairobi ikagera mu Rwanda saa Moya z'umugoroba.
Gitinyiro izongera kugaruka mu kibuga ku wa Kane ikina na Gicumbi mu mukino wa Shampiyona uzakinirwa i Nyamirambo.