Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA, Paul Rutikanga, yagaragaje amarangamutima ye nyuma yo gukora ubukwe n'umukunzi we Uwera Caroline.
Ku wa Gatanu, tariki ya 29 Kanama 2025 nibwo Paul Rutikanga yakoze ubukwe na Uwera Caroline.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashimiye Imana yatumye ibirori bye na Caroline bigenda neza.
Ati "Umugisha urenze amagambo. Imana ishimwe na buri umwe wese watumye umunsi wacu uba uw'agatangaza."
Ni ibirori byabaye nyuma y'aho aba bombi basezeranye imbere y'amategeko tariki ya 26 Kanama 2025.
Muri Gicurasi nibwo Rutikanga yambitse impeta Uwera amusaba kuzamubera umugore undi arabyemera.
Rutikanga yamenyekanye cyane kuri Televiziyo y'Igihugu asoma amakuru mu Kinyarwanda cyane cyane aya nimugoroba.
Mu 2016, yakoreraga Cloud TV ahava ajya gukora kuri TV10 ari naho yavuye muri Werurwe 2017 ajya gukorera Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA.
Tariki ya 5 Ugushyingo 2024, yagizwe Umuyobozi ushinzwe Imikoranire n'Abafatanyabikorwa muri RBA.