Butera Knowless yifurije umugabo we Clement isabukuru amwibutsa uburyo ari uw'ingenzi mu buzima bwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi Butera Knowless yifurije umugabo we Ishimwe Clement isabukuru nziza amwibutsa ko ari Urutare rw'Umuryango we.

Ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe Instagram, aho yagize ati "Uyu munsi umuntu udasanzwe akaba ikiremwa gihebuje yavutse. Ni we rukumbi nshobora kwita inshuti magara y'ibihe byose mu nshuti mfite. Ni we rutare rw'umuryango wacu kandi ni we ubasha kumba iruhande mu ngorane zose."

"Ni we mukozi w'umurava nzi, akunda kwita ku bandi, ni umunyabwenge kandi arasobanutse. Buri munsi tuzi umurava wawe, impano yawe n'ukuntu uhora witaye ku byo ukora."

Yakomeje agira ati "Uyu munsi rero, ikintu kimwe njyewe n'abakobwa bawe twakora, ni ugushimira Imana. Tukayishimira ubuzima bwawe, imbaraga zawe n'umugisha wo kuba tugufite. Uyu mwaka mushya ukuzanire ibyishimo bidashira, ubuzima butazima, ubutsinzi budashira n'amahoro ahorana nawe. Njyewe n'abakobwa bawe turagukunda kurusha uko amagambo yabisobanura, kurusha yewe n'uko ubuzima ubwabwo bwabigaragaza."

Clement na Knowless bamaze imyaka 9 bahisemo inzira yo kubana akaramata, bakaba bamaze kubyarana abana babiri b'abakobwa.

Knowless yifurije isabukuru nziza umugabo we Clement



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11751

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)