Nyaxo yahundagajeho imitoma umukunzi we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyarwenya uri mu bagezweho Kanyabugabde Olivier uzwi nka Nyaxo, mu magambo asize umunyu yatomagije umukunzi we, Ellah Duro.

Ni mu magambo yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yashimiye uyu mukunzi we bamaranye igihe.

Yavuze ko ari iby'agaciro kuba yaramuhisemo mu bandi basore bose.

Ati "Nkukunda byimazeyo, warakoze kumpitamo mu bahungu bose ukambera umukunzi. Ni iby'agaciro kukugira baby kandi ndagusezeranya ko utazigera wicuza, ndagukunda."

Nyaxo ni umwe mu banyarwenya bakunzwe mu Rwanda bitewe n'ubuhanga bwe akorana uyu mwuga.

Nyaxo yatomagije umukunzi we



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11749

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)