'Échographie' ni imashini yifashishwa mu kureba imikorere y'ingingo z'imbere mu mubiri, harimo nko kumenya ubuzima bw'umwana uri mu nda n'ibindi.
Dr. Cyiza yavuze ko kwegereza abaturage izi mashini byatumye ababyeyi bisuzumisha ku gihe biyongera.
Ati 'Byatumye n'abagore barushaho kuza kwisuzumisha hakiri kare ugereranyije na mbere. Nibura twavuga ko 58% by'ababyeyi bari kuza kwisuzumisha mu gihembwe cya mbere.'
Akomeza avuga ko izi mashini zatumye banoza n'uburyo bwo kwita ku mubyeyi utwite ndetse n'umwana atwite kuko hari ibibazo babona hakiri kare bigahita bikosorwa.
Ati 'Ubu ku kigo nderabuzima ababyeyi bahabwa ku bitaro ni abagenda bagaragaza ko hari ikibazo cyabonywe koko, mu gihe hari nk'ikibazo wasangaga akenshi tubibona bikererewe kandi bishobora kugira ingaruka ku buzima bw'umubyeyi n'umwana.'
Kwita ku buzima bw'umwana n'umubyeyi ni bimwe mu byo leta yashinzeho agati, hagamijwe kugabanya umubare w'abana bapfa bavuka n'uw'ababyeyi bapfa babyara.
Imibare igaragaza ko gahunda yo kubyarira kwa muganga igeze ku kigero cya 95%, impfu z'ababyeyi bapfa babyara ziri kuri 203 ku bagore ibihumbi 100, bavuye ku 1070 bariho mu myaka ya 2000.
Ubu abana bapfa bavuka bageze kuri 19 ku bana 1000, abapfa bataruzuza imyaka itanu ni 45 ku 1000 na ho abapfa batamaze umwaka ni 33 ku 1000 bavuka ari bazima.
U Rwanda rwihaye intego ko mu 2030 nibura izo mpfu zagabanyuka zikagera ku 126 ku bagore ibihumbi 100 babyaye, byaba byiza bakanagera kuri 70 uretse ko n'iyo baba zeru byaba akarusho.
