Iburasirazuba: Abayobozi basabwe gukemura ibibazo byugarije abaturage - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babisabwe ku wa Mbere, tariki ya 22 Nzeri 2025, mu mwiherero w'iminsi ibiri wahurizaga hamwe abayobozi ku rwego rw'Intara, abagize komite nyobozi z'uturere, ba Perezida b'Inama Njyanama z'uturere, abahagarariye ibigo bya Leta n'abikorera.

Uyu mwiherero waberaga mu Murenge wa Rwinkwavu wari ufite insanganyamatsiko igira iti 'Umuturage ku isonga: Inshingano n'indangagaciro z'umuyobozi.'

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze kuri ibyo bibazo bikibangamiye iterambere, cyane cyane ibyo mu miryango.

Ati 'Ibibazo by'umuryango bituraje ishinga muri iyi minsi. Hari imiryango ifite amakimbirane, dufite imiryango ifite abana batari kujya ku ishuri bagiye gukoreshwa imirimo itemewe, nubwo imibare idakanganye cyane ariko ni abana bacu.'

'Nubwo yaba ari umwe twebwe biraduhangayikisha kuko aba ari aho atagomba kuba ari. Dufite abana b'abakobwa baba baratewe inda, aho kubafasha biba bidahagije mu gihe abazibateye baba batakurikiranwe.'

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko muri uyu mwiherero bigiyemo byinshi bizabafasha mu gushyira umuturage ku isonga, binyuze mu dushya buri muyobozi w'Akarere yamurikiye bagenzi be bakatwigiraho.

Ati 'Aho twabonye hari ibibazo twiyemeje ko tugiye kubikemura dukoresheje inzego zose, kuva ku muyobozi w'akarere kugera ku Isibo. Twasanze tutari twahuza inzego ngo dukorere hamwe. Twahakuye umukoro ukomeye w'uko tugomba gukorana twese.'

Muri uyu mwiherero hafatiwemo indi myanzuro irimo gukomeza gukora cyane no guhanga udushya tugamije gukemura ibibazo bihari; kubaka ubushobozi bw'abakozi; gukora nk'ikipe mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta; guha abaturage serivisi nziza; no gukoresha ikoranabuhanga mu gukusasanya amakuru n'ibipimo ngenderwaho.

Guverineri Rubingisa yavuze ko bifuza gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y'abaturage
Abayobozi b'uturere berekanye udushya bafite mu turere twabo
Abayobozi b'uturere basabwe gukemura ibibazo bahereye mu miryango y'abaturage
Umwiherero wabereye mu Murenge wa Rwinkwavu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-abayobozi-beretswe-ibibazo-bibangamiye-iterambere-ry-abaturage

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)