Yabigarutseho ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda umutwe wa Sena aho bari bagiye gutora itegeko ryemeza burundu amasezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC yashyiriweho umukono i Washington bifashishwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ati 'U Rwanda rwari rwaratumiwe nk'indorerezi ndetse ruzakomeza kwitabira ibyo biganiro nk'indorerezi nk'uko n'abandi bahuza bose nabo batumiwe nk'indorerezi. Abahuza b'amasezerano ya Washngton bose baratumiwe ngo kugira ngo twese tugendere hamwe.'
Yagaragaje ko u Rwanda rwishimiye kuba impande zombi ziheruka gushyira umukono ku masezerano y'amahame aganisha ku masezerano y'amahoro hagati ya RDC na M23 kandi ko bizeye ko izo mpande zizagera no ku masezerano.
Ati 'Twizeye ko impande zombi zizagirana ibiganiro, zikagera ku masezerano mu gihe cyagennwe, tariki ya 18 Kanama 2025.'
Yagaragaje ko kandi byagaragaye ko hari Ibiganiro bya AFC/M23 ni byiza ariko bigomba kuzagurwa hakajyamo n'abanyapolitiki bose bo muri RDC
Ibiganiro bihuza RDC na AFC/M23 bigamije gushakira hamwe uko impande zombi zakemura ikibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bw'icyo gihugu.
Ku wa 19 Nyakanga 2025, ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'ihuriro AFC/M23 ni bwo byashyize umukono ku mahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y'amahoro arambye.
Aya mahame yashyiriweho umukono mu Mujyi wa Doha, bigizwemo uruhare rukomeye na Leta ya Qatar yahurije impande zombi mu biganiro kuva muri Werurwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabishyigikiye.
Muri ibi biganiro bigikomeje, Qatar yasabye ko uRwanda rwahagararwa kugira ngo rukurikirane ibi biganiro nk'indorerezi nk'uko byari bimeze kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe hagamijwe kugendera hamwe.
Biteganyijwe ko nta gihindutse RDC na M23 byashyira umukono ku masezerano y'Amahoro ku wa 18 Kanama 2025.
Ni amasezerano azaza asanga ayo u Rwanda na RDC byashyizeho umukono akubiyemo ingingo zinyuranye zirimo kurandura umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z'ubwirinzi z'u Rwanda, ubufatanye mu bijyanye n'ubuhungu hagati y'impande zombi n'ibindi bigamije guteza imbere Akarere.
