Yabigarutseho mu gikorwa cyo gusoza Inama y'Ihuriro rya 20 ry'Abashumba ba Kiliziya Gatolika bo muri Afurika na Madagascar (SECAM) yaberaga i Kigali, ikaba yasorejwe i Kibeho, mu Karere ka Nyaruguru, ku wa 03 Kanama 2025.
Perezida wa SECAM akaba na Arikiyepisikopi Gatolika wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo, yavuze ko iyi nama yagize umumaro kuko yagaragayemo ubufatanye n'ubwumvikane.
Cardinal Ambongo yaragaje ko iyi ngingo ifite ishingiro kandi ihuje n'ibihe Afurika irimo kuko yugarijwe n'intambara, iterabwoba ndetse n'ibindi biza byinshi.
Ati 'Iki cyizere dukomora kuri Kirisitu, ni urufunguzo rukingura imiryango yose ku buryo ejo hacu heza hagaragara nubwo uyu munsi haba harimo ibibazo."
Yagaragaje ko kwizera Imana no kwizerana kw'abantu bagakorana neza, bikanatuma bakundana bakava mu macakubiri n'ibindi.
Yasabye abantu kurwanya ubwibone no kwikunda bikabije butuma sosiyete nyafurika irushaho kumungwa na ruswa, atanga urugero rw'umukirisitu wo muri RDC witwa Floribert Bwana Chui, washyizwe mu bahire nyuma yo kwicwa muri 2007 azize ko yanze ko ibiribwa byangiritse byinjira mu gihugu ngo mbyangize abantu maze akabizira.
Cardinal Ambongo ashimangira ko kuba umukirisitu nyakuri ari byo bituma umuntu yera imbuto zitangira abandi, aboneraho no gusaba urubyiruko kuba abakirisitu b'ubukuri.
Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali, akaba na Perezida w'Inama y'Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yavuze ko ari iby'agaciro kuba SECAM yabereye mu Rwanda mu gihe rwizihizaga Yubile y'imyaka 125, ivanjiri igeze mu Rwanda.
Yagaragaje ko kuba iyi nama yarahujwe no mu kwizihiza Yubile y'Urubyiriko ari iby'agaciro kuko bazi neza ko ingoma y'Imana n'Ivanjiri byageze mu Karere no mu Rwanda bihereye mu rubyiruko, barimo abahowe Imana b'i Bugande n'abandi.
Ati 'Biranejeje ko urubyiruko rukiri muri uwo murongo, kandi ingero turazifite, twanahera no kuri Floribert Mwana Chui wagizwe umuhire.'
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, MINALOC, Habimana Dominique, na we yagaragaje ko kubaka ibyiringiro, ubwiyunge n'amahoro muri Afurika ari ingenzi kandi bihuye cyane n'urugendo rwo kwiyubaka igihugu cy'u Rwanda cyanyuzemo mu myaka mirongo 31 ishize.
Yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaturutse ku gutsindwa kwa Leta ndetse na Kiliziya byariho icyo gihe, ariko nyuma kubera ubuyobozi bwiza bw'u Rwanda, igihugu kikabasha kwiyubaka, icyizere gihamye n'amahoro arambye bikagaruka mu Banyarwanda.
Ati 'Ibi bishimangira ko imikoranire myiza hagati ya Leta na Kiliziya ndetse n'indi miryango ishingiye ku myemerere bigomba gushyira imbere iterambere ry'umuturage no kumuhesha agaciro kugira ngo koko roho nziza ibeho mu mubiri muzima.'
Minisitiri Habimana yeretse urubyiruko ko umusingi ukomeye w'ubumwe bw'Abanyarwanda wamaze kubakwa kandi uhamye, abibutsa ko umukoro basigaranye ari ukurushaho kuwusigasira bashyira imbere ubuvandimwe, ubunyarwanda, barwanya icyabatandukanya icyo aricyo cyose.
Yanabasabye kubera urumuri bagenzi babo b'urubyiruko babakangurira kwihesha agaciro, kwirinda ibiyobyabwenge, inzoga, n'ibindi bikorwa bibarangaza, ahubwo bagashyira imbaraga mu bikorwa bibubaka kandi bikabateza imbere.
Iri koraniro r'urubyiruko ni ryo rya mbere ribereye i Kibeho, rigize umwihariko wo kwitabirwa na ba cardinal i 13, ba Arikiyepisikopi 100 n'Abasenyeri n'Abapadiri barenga 200.
Ryitabiriwe kandi n'abakirisitu basaga ibihumbi 20 biganjemo urubyiruko rwaturutse mu madiyosezi yose y'u Rwanda ndetse n'abandi baturutse muri RDC, Burundi, Sudani n'ahandi.











