Rutsiro: Uherutse gufungurwa yafatanywe udupfunyika 634 tw'urumogi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo yafashwe ku wa 4 Kanama 2025, afatirwa mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Kivumu, Akagari ka Karambi ho mu Mudugudu wa Gateko, ku isaha ya saa Cyenda z'amanywa.

Yafatiwe mu mukwabu wakozwe hagendewe ku makuru yatanzwe n'abaturage, ukorwa n'inzego z'umutekano n'inzego z'ibanze.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre, yabwiye IGIHE ko uwafashwe byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

Ati 'Abapolisi bakimenya amakuru bihutiye kujya kumufata, bahageze baramusaka, ni bwo bamusanganye urumogi ndetse n'inzoga za Simba waragi n'itabi rya Manchester Red. Yarucuruzaga ndetse abakiriya bakaza kurumugurira iwe, yafashwe rero ku bufatanye n'amakuru yatanzwe n'abaturage, ari naho dukangurira n'abandi kujya batanga amakuru ku byaha nk'ibi.'

Yavuze kandi ko atari ubwa mbere yari afungiwe icyo cyaha kuko yari amaze igihe gito afunguwe.

Ati "Yari amaze umwaka arekuwe muri gereza n'ubundi ku cyaha cyo gucuruza urumogi. Inama tugira abantu ni uko batandukana n'umuco wo gucuruza ibiyobyabwenge birimo urumogi kuko bibagiraho ingaruka zirimo no gufungwa".

Uyu mugabo afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kivumu ngo akorerwe dosiye ashyikirizwe Ubushinjacyaha akurikiranwe n'amategeko.

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena ibyaha n'ibihano muri rusange ryakajije ibihano ku byaha bifitanye isano n'ibiyobyabwenge.

Ingingo ya 263 mu gika cya gatatu havuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri ariko atarenze miliyoni mirongo itatu ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Ku biyobyabwenge bikomeye uhamijwe icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka 25 n'ihazabu ya miliyoni 15Frw ariko atarenze miliyoni 20Frw.

Igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n'ihazabu ya miliyoni 5Frw ariko atageze kuri miliyoni 10Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Umugabo wo mu Karere ka Rutsiro yafatanywe udupfunyika 634 tw'urumogi n'inzoga simba warage



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-uherutse-gufungurwa-yafatanywe-udupfunyika-634-tw-urumogi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)