SONARWA Life yabaye umunyamuryango wa Women in Finance Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhango wo gusinya amasezerano y'imikoranire hagati ya Sonarwa Life na WIFR wabaye ku wa 6 Kanama 2025 ku Cyicaro Gikuru cya Sonarwa Life mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi w'Agateganyo wa SONARWA Life, Isaïe Muhoza, yavuze ko kuba ubuyobozi bw'iyi Sosiyete bwafashe umwanzuro wo kuba umunyamuryango wa WIFR atari umuhango gusa ahubwo ari mu rwego rwo gutizanya imbaraga mu guteza imbere uburinganire mu rwego rw'imari.

Ati 'Ubu bunyamuryango ntabwo ari ikimenyetso gusa cyangwa umuhango ahubwo ni icyerekana ko twiteguye gukomeza kwimakaza uburinganire mu kigo cyacu, dutanga amahirwe angana kuri bose yo kuzamuka mu myanya ifata ibyemezo. Hagamijwe gufatanya n'abandi banyamuiryango mu kubugeza n'ahandi hose cyane cyane mu bijyanye n'imari.'

Muhoza yagaragaje ko Sonarwa Life isanganywe umwihariko wo guteza imbere uburinganire, cyane cyane mu buryo itangamo akazi, uburyo gakorwa ndetse n'uburyo abakozi bazamurwa mu kazi.

Yakomeje avuga ko kugira abakozi bahabwa amahirwe angana ari ingenzi cyane kubera ko bifasha ikigo gutanga umusaruro uhagije ku baturage ndetse ko bifasha kugera ku musaruro w'igihe kirekire kandi urambye.

Binyuze muri gahunda yo gushyigikira no kongerera ubumenyi abagore mu rwego rw'imari, abakozi batatu ba Sonarwa Life, bahawe buruse zo kwiyungura ubumenyi mu bijyanye n'imari mu Kigo cyo mu Bwongereza gitanga ubumenyi mu birebana n'imicungire y'imari [Chartered Institute for Securities & Investment- CISI].

U Rwanda rufite intego yo kuba igicumbi cya serivisi z'imari muri Afurika, kandi ubushakashatsi bwerekana ko uruhare rw'abagabo n'abagore mu iterambere ry'urwego rw'imari rukenewe kugira ngo iyi ntego igerweho. Bityo, gahunda ya WIFR yo kongerera ubumenyi n'ubushobozi abagore bakora mu rwego rw'imari yuzuzanya cyane na gahunda ya Guverinoma y'u Rwanda yo kugira u Rwanda igicumbi cya serivisi z'imari muri Afurika.

Esther Mugisha ni umwe mu bahawe buruse, aho yashimiye ubuyobozi bwa Sonarwa Life na WIFR ku gikorwa cyiza bakoze cyo kubafasha gukomeza kwiyungura ubumenyi mu bijyanye no gucunga imari.

Ati 'Iki gikorwa mwakoze ni ikimenyetso ko mukomeje gufasha abagore bakiri bato kongera ubumenyi. Bibafasha gutera imbere mu mwuga wo gucunga imari, bikaba umusingi ukomeye ufasha mu guteza imbere urwego rw'imari mu Rwanda muri rusange.'

WIFR yashyizweho kugira ngo ihuze ibigo by'imari bitandukanye bikorera mu Rwanda hagamijwe guhuza imbaraga mu kongerera ubushobozi abagore bakora mu rwego rw'imari, binyuze mu kungurana ibitekerezo n'amahugurwa atandukanye azagenda atangwa.

Ni muri urwo rwego abakozi batatu ba Sonarwa Life barimo Esther Mugisha, Ingrid Isimbi, na Chantal Ikirenga bahawe buruse yo kwiga mu kigo gikomeye mu bijyanye no kubakira ubushobozi abo mu rwego rw'imari n'imigabane, CISI.

Kuva WIFR yatangira mu 2023, abagore barenga 50 bakora muri banki n'ibigo by'imari biciriritse ni bo bamaze guhabwa buruse zo kwiga ibirebana n'imicungire y'imari muri CISI.

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe gushyiraho Amabwiriza mu Kigo cy'Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB, Gatera Emmanuel, yavuze ko u Rwanda ruzatangira guha ibyangombwa ibigo byubahiriza uburinganire.

Iki cyangombwa cyashyizweho n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP, n'Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'uburinganire n'ubwuzuzanye (Gender Monitoring Office).

Sosiyete y'Ubwishingizi, Sonarwa Life, yinjiye mu muryango Women in Finance Rwanda (WIFR)
Umuyobozi w'Agateganyo wa SONARWA Life, Isaïe Muhoza, yavuze ko kuba ubuyobozi bw'iyi Sosiyete bwafashe umwanzuro wo kuba umunyamuryango wa WIFR atari umuhango gusa ahubwo ari mu rwego rwo gutizanya imbaraga
SONARWA Life yishimiye kuba umunyamuryango wa Women in Finance Rwanda
Esther Mugisha ushinzwe gukorana n'ibigo binini muri Sonarwa Life yishimiye iyi ntambwe yatewe
Maurice Ntagungira ushinzwe Iyamamazabikorwa n'Itumanaho muri Sonarwa Life yayoboye iyi gahunda
abakozi batatu ba Sonarwa Life barimo Esther Mugisha, Ingrid Isimbi, na Chantal Ikirenga bahawe buruse yo kwiga mu kigo gikomeye mu bijyanye no kubakira ubushobozi abo mu rwego rw'imari n'imigabane, CISI
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe gushyiraho Amabwiriza mu Kigo cy'Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB, Gatera Emmanuel, yavuze ko u Rwanda ruzatangira guha ibyangombwa ibigo byubahiriza uburinganire
Umuyobozi Mukuru wa Mayfair Insurance, Jessica Igoma, yavuze ko kuba SONARWA Life yinjiye muri WIFR ari ikintu cy'ingenzi
Chantal Ikirenga yahawe buruse
Ingrid Isimbi yahawe buruse
Esther Mugisha yahawe buruse



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sonarwa-life-yabaye-umunyamuryango-wa-women-in-finance-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)