Inguzanyo itanga zageze kuri miliyari 666 Frw: Umusanzu wa BPR Bank Rwanda Plc mu myaka 50 ishize - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri Murangwa yerekanye ko mu mwaka ushize wa 2024, igitabo cy'inguzanyo itangwa na BPR Bank Rwanda Plc kigaragaza ko zageze kuri miliyari 666 Frw bigize inyongera ya 6% ya buri mwaka, bigashimangira uko iyi banki ikomeje kugira uruhare mu guteza imbere Abanyarwanda.

Yabigarutseho ubwo BPR Bank Rwanda Plc yizihizaga isabukuru y'imyaka 50 imaze ikorera mu Rwanda, yemeza ko ari urugendo rwahinduye byinshi mu rwego rw'Imari.

Minisitiri Murangwa yavuze ko BPR Bank Rwanda Plc imaze gutanga arenga miliyari 53 Frw mu gushyigikira imishinga mito n'iciriritse aho 25% yashyizwe mu mishinga ya barwiyemezamirimo b'abagore binyuze muri gahunda nka Ikamba.

Ati 'Iyi gahunda ifasha abagore ba rwiyemezamirimo kubona igishoboro no kububakira ubushobozi.'

Yagaragaje kandi ko kandi iyo banki igira uruhare mu kwigisha Abanyarwanda binyuze muri gahunda ya Igire Initiative aho kuri ubu urubyiruko rugera kuri 840 ruri gufashwa n'aho 776 bamaze kuyinyuramo.

Yasabye banki gukomeza gukora imishinga igamije iterambere no kuzana udushya mu rwego rw'Imari mu gihugu mu ngeri zitandukanye zirimo kubaka urwego rw'imari rudaheza no gushyira imbaraga mu guteza imbere imishinga ibungabunga ibidukikije.

Ati 'Ibyo bizatugeza ku iterambere ry'urwego rw'imari ridaheza ku Banyarwanda bose n'iterambere rigira umusaruro ku gihugu by'umwihariko mu kugabanya ubukene ari na yo ntego nyamukuru yacu duhuje imbaraga.'

Yongeyeho ati 'Indi myaka 50 ikwiye kuzarangwa no guhanga udushya birushijeho, kugira umumaro n'impinduka ku Banyarwanda, Akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.'

Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Mutesi Patience, yavuze ko iyi banki yita cyane ku bakiliya na bo abashimira uko bayigiriye icyizere.

Ati 'Twita cyane ku kumva abakiliya bacu, kuri abo bakiliya bacu aho bari hose mwarakoze cyane kutwizera no kwemera ko dukorana mu bikorwa by'ishoramari ryanyu.'

Yerekanye ko banki yakomeje kugenda yaguka aho kuri ubu ifite amashami 73, aba-agents 2242, ibyuma bya ATM 59 kandi ikomeje kwaguka.

Mutesi yagaragaje ko BPR Bank Rwanda Plc yatangiye gushyigikira imishinga migari aho guhera mu 2017 bahisemo gushyigikira iyubakwa ry'ikibuga cy'indege cya Bugesera, iba banki ya mbere imbere mu gihugu iteye iyo ntambwe.

Yashimangiye ko ibyo byakurikiwe n'aheruka gutangwa ku bufatanye bw'ibigo by'imari mu Rwanda angana na miliyoni 322$ yatanzwe nk'ubwishingizi harimo miliyoni 161$ y'ubwitwa "Performance Guarantee" n'izindi nk'izo z'ubwitwa Advanced Guarantee yahawe UMCJV Ltd.

Hari kandi umushinga ugamije gushyigikira gahunda yo kwihaza mu biribwa wa Africa improve Food, gukorana n'imishinga itandukanye mu guhangana n'ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe nko muri Gabiro no gushyigikira gahunda yo kwimakaza iterambere ry'ingufu zitangiza ibidukikije.

Uyu muyobozi kandi yashimangiye ko bagira uruhare mu gushyigikira ba rwiyemezamirimo bato binyuze mu kubaha igishoro, kubahugura ku ikorwa ry'ishoramari by'umwihariko abari n'abategarugori.

Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda Plc, Rubagumya George, yagaragaje ko banki yagutse cyane ku buryo kuri ubu nta mushinga n'umwe itashobora gushyigikira mu buryo bwo guharanira iterambere ry'igihugu muri rusange.

Ku rundi ruhande Umuyobozi Mukuru wa KBC Group Ltd, Paul Russo, yashimangiye ko bazakomeza gushyira imbaraga mu gutanga serivisi nziza, kwimakaza ikoranabuhanga, ubufatanye na Guverinoma no kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu.

Abakiliya banyuzwe na serivisi

Nsengiyumva Louis wabaye umukiliya wa mbere wa BPR Bank Rwanda Plc kuko yayifungujemo konti mu 1975, yavuze ko yamufashije mu iterambere kuko byagabanyije ibihombo bahuraga na byo muri icyo gihe, bituruka ku kuba amafaranga yakwibwa cyangwa akaba yagirira ikindi kibazo kuko benshi babikaga mu ngo zabo.

Umuyobozi w'Ikigo gitanga serivisi mu bikenerwa mu buhinzi n'ubworozi nk'imiti n'amafumbire, RABSCO Ltd, Kabahizi Théoneste, na we yavuze ko ku bashoramari ari ingenzi gukorana na banki mu guteza imbere ibikorwa byabo.

Ati 'Imyaka 50 ya BPR Bank Rwanda Plc ni urugendo rwiza. Ntabwo ushobora gutera imbere udakoresheje Banki kuko urayikenera, ugakorana na yo neza, ukishyura neza, igatera imbere na we ugatera imbere. Udakoresheje banki ntibyashoboka ko ugera ku mishinga minini.'

Kalimpinya Queen uri mu bakorana na BPR Bank Rwanda Plc yashimye uko iyi banki yahisemo gushyira imbaraga mu guteza imbere abagore n'abakobwa, asaba abacyitinya gutinyuka bakayoboka gukorana n'ibigo by'imari.

Ati 'Gufasha abagore n'abakobwa, ni ikintu kigaragaza ko mu by'ukuri ari banki y'abaturage, banki twisangamo kandi ni banki iyo witekerejeho, ukareba intego ufite mu buzima n'icyo ushaka kugeraho, ubona ko kiri mu murongo w'icyo banki iri guteganya.'

Banki yiyemeje gukomeza gutanga serivisi nziza mu ishoramari rya Leta n'abikorera ku giti cyabo, hamwe na serivisi zo kwishyura no kuzigama ku bakiliya bayo.

Kalimpinya Queen uri mu bakorana na BPR Bank Rwanda Plc yashimye uko iyi banki yahisemo gushyira imbaraga mu guteza imbere abagore n'abakobwa
Umuyobozi w'Ikigo gitanga serivisi mu bikenerwa mu buhinzi n'ubworozi nk'imiti n'amafumbire, RABSCO Ltd, Kabahizi Théoneste, yavuze ko ari ingenzi ku bashoramari gukorana na banki
Mu myaka 50 iri imbere BPR Bank Plc yasabwe gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu n'abaturage
Imyaka 50 ya BPR Bank Rwanda Plc yagaragajwe nk'iyafashije mu iterambere ry'Igihugu
Ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 50 byitabiriwe n'abantu benshi
Ibi birori byitabiriwe n'abantu batandukanye barimo na Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y'Igihugu (BNR), Nick Barigye.
Ibyishimo byari byose kuri BPR Bank Rwanda Plc yizihiza imyaka 50 imaze ikora
Itorero Inganzo Ngari ryasusurukije abitabiriye ibyo birori
Minisitiri Murangwa yasabye BPR Bank Rwanda Plc gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yussuf Murangwa, yagaragaje ko BPR Bank Rwanda Plc yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere Abaturarwanda
Paul Russo yashimangiye ko BPR Bank Rwanda Plc izakomeza gutanga serivisi nziza
Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda Plc, Rubagumya George, yagaragaje ko banki yagutse cyane ku buryo kuri ubu nta mushinga n'umwe itashobora gushyigikira
Umuyobozi Mukuru wa KCB Group Limited, Paul Russo, yemeje ko iyi banki izakomeza kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu
Umukozi wakoze muri BPR Bank Rwanda Plc igihe kinini, Nyinawabayiru Grace yashimiwe
Nsengiyumva Louis wabaye umukiliya wa mbere wa BPR Bank Rwanda Plc, yagaragaje ko yafunguye konti banki igitangira mu 1975
Nsengiyumva Louis wabaye umukiliya wa mbere wa BPR Bank Rwanda Plc yashimiwe
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Mutesi Patience, yavuze ko iyi banki yita cyane ku bakiliya na bo abashimira uko bayigiriye icyizere
Mutesi yagaragaje ko BPR Bank Rwanda Plc yatangiye gushyigikira imishinga migari
Makanyaga Abdoul yaririmbye indirimbo irata ibigwi bya BPR Bank Rwanda yizihiza isabukuru y'imyaka 50
Umunyamakuru Nizeyimana Lucky ni we wayoboye ibi birori
Imyaka 50 ya BPR Bank yahinduye byinshi mu guteza imbere urwego rw'Imari
Ababyina gakondo bahawe umwanya wo gutarama

Amafoto: Cyubahiro Key




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inguzanyo-itanga-zageze-kuri-miliyari-666-frw-umusanzu-wa-bpr-bank-rwanda-plc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)