RwandAir yiseguye ku bakiliya bayo kuri uyu wa 9 Kanama 2025 mu butumwe yanyujije kuri X.
Mu itangazo yakomeje iti 'Bitewe n'ikirere kitari cyifashe neza ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali bigatuma kitagaragara neza, ingendo ziva n'izijya i Kigali ubu zakererewe. Twiseguye ku ngaruka izi mpinduka zateje.'
Ikigo cy'Igihugu cy'Iteganyagihe, Meteo Rwanda cyari cyatangaje ko ku wa 9 Kanama 2025 hagati ya Saa Kumi n'Ebyiri z'igitondo na Saa Sita z'amanywa hari hateganyijwe imvura mu turere twose tw'Igihugu.
Meteo Rwanda yari yatangaje ko mu Rwanda hateganyijwe umuyaga uringaniye. Iki kigo cyari cyagaragaje ko mu gitondo cyo ku wa 9 Kanama 2025 mu Karere ka Nyabihu ari ho hagombaga kugaragara igipimo cy'ubushyuhe bwo hasi bungana na 12℃.
Yakomeje iti 'Ku wa 09 Kanama 2025 hagati ya Saa Sita z'Amajywa na Saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba hateganyijwe imvura yumvikanamo inkuba mu turere twose tw'Igihugu.'
Iki kigo cyakomeje kivuga ko muri ayo masaha hateganywa umuyaga uringaniye, mu gihe mu Karere ka Nyagatare ari ho hagombaga kuba igipimo cy'ubushyuhe bwo hejuru bungana na 30℃.
RwandAir igira uruhare mu gutwara abagenzi basura u Rwanda n'abandi berekeza mu bihugu bitandukanye. Mu 2024 u Rwanda rwakiriye abarenga miliyoni 1,36.
Banagize uruhare mu iterambere ry'igihugu kuko bakoreshereje imbere mu gihugu arenga miliyoni 579,5$ binyuze mu bintu bitandukanye baguze kuva bageze mu gihugu kugeza igihe batashye.
