Ni ubutumwa Prof Kayihura yabahaye mu kiganiro cyo ku munsi wa gatanu w'umwiherero barimo uteguwe ku nshuro ya kabiri wiswe 'Summer Camp 2025', uri kubera muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Huye.
Prof. Kayihura yavuze ko umuntu adatangira kuba umuyobozi mwiza igihe yatangiye kuba umuyobozi, ahubwo atangira yiyobora neza ubwe, noneho abandi bakabona kumugirira icyizere.
Ati 'Mbere yo gutekereza kuzaba umuyobozi ejo, ukwiriye kuba wibaza uti 'ese aho ntuye mbayeho nte? Mu ishuri nigamo, mbayeho nte? Ubuyobozi si ikindi, ni ukumva ko ufite inshingano zo gufasha abandi no kumenye igikwiye wowe ubwawe, bidasabye ko ubikora kuko uri mu mwanya runaka, ahubwo ukabyiyumwamo, ukumva ko ukora ibyiza abandi bakabyigiraho.'
Yakomeje ati "Witegereza ko uzabikora wabaye umuyobozi, kuko ntuzi niba uzabona ayo majwi, ndetse nta n'uzayaguha kuko ntacyo abona akwitezemo cyiza umwereka.'
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye aba banyeshuri ko bakwiriye kwitabira n'ibikorwa byubaka igihugu, birimo kwitabira ubukorerabushake, umuganda ndetse nk'abantu bafite ubumenyi, bakihatira kuvumbura ibintu bishya bigamije gufasha igihugu mu rugendo rugana ku majyambere arambye.
Ati 'Nkamwe muri ku ntebe y'ishuri tubakeneyeho kuvumbura ibintu bifasha mu mpinduka nziza, biganisha ku iterambere. Nk'ubu twishimira umwe mu rubyiruko nkamwe wakoze porogaramu y'ikoranabuhanga ifasha mu kumenya abana basibye ishuri.'
Meya Sebutege yavuze ko ubu byoroshye kubona raporo y'umwana wo mu muryango runaka wasibye ishuri, atiriwe ava mu biro, bakamukurikirana akagaruka kwiga.
Yakomeje abibutsa ko kuba ingirakamaro ku gihugu bisaba ubwitonzi n'ikinyabupfura, abasaba kwirinda ibiyobyabwenge kugira ngo bahorane imbaraga n'imbanduko muri byose.
Yagize ati 'Niba urubyiruko ari 65% by'Abanyarwanda ariko mukaba ari mwe musiba cyane umuganda, mukisinzirira, mwumva wazakorwa na nde?"
Aba banyeshuri banahawe kandi ikiganiro ku kwirinda no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kumenya guhitamo umwuga ubabereye ndetse n'ibindi bibategura kuzavamo abayobozi na ba rwiyemezamirimo beza b'ejo hazaza.
Aya mahugurwa yahawe abanyeshuri 500 bose biga muri Kaminuza y'u Rwanda, bakaba baturuka mu bihugu icyenda by'Afurika birimo u Rwanda, Kenya, Zimbambwe, Sudani, Sudani y'Epfo, u Burundi, RDC, Eritrea, Malawi.









