Tariki 15 Kanama 2025 nibwo abarenga 200 batashye, ubukwe bwa Kajeguhakwa Félicien utuye mu Mudugu wa Rwamisave, Akagari ka Nyamuzi mu Murenge wa Bweyeye.
Abatashye ubwo bukwe bahawe amafunguro n'ibinyobwa birimo umutobe n'umusururu. Nyuma y'amasaha make bamwe mu batashye ubwo bukwe batangiye guhamagara bagenzi babo bari kumwe bababwira ko bumva batameze neza.
Bukeye bwaho umubare w'abatashye ubwo bukwe batameze neza wakomeje kwiyongera biba ngombwa ko ibitaro bya Gihundwe byohereza ku Kigo Nderabuzima cya Bweyeye amatsinda abiri y'ibitaro bya Gihundwe, agizwe n'abadogiteri babiri, abaforomo bane n'abo muri Laboratwari babiri ngo bunganire abaforomo bo kuri icyo kigo nderabuzima.
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Kanama, babonye amakuru ko abaturage benshi bagejejwe ku kigo nderabuzima cya Bweyeye bavuga ko baribwa cyane mu nda, baruka, bacibwamo, bamwe banegekaye.
Ati 'Twakurikiranye dusanga abarembye bose bavuga ko bashobora kuba barahumaniye muri ubwo bukwe batashye, basanga na benshi b'iyo miryango yabucyuje bararembye'.
Meya Sindayiheba yavuze ko kugeza mu ma saa Kumi z'umugoroba w'uyu wa Gatandatu, abantu 127 ari bo bitabwagaho n'abaganga barimo 36 bari bamerewe nabi cyane na 26 bari bamaze koroherwa bitegura gutaha.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 17 Kanama 2025 abagera kuri 100 bari bamaze gusezererwa, ndetse 27 bari basigayemo nabo borohewe, ku buryo hari icyizere ko basezerwa mu masaha ya mu gitondo.
