Uyu musirikare ukomoka muri Sénégal, ari mu bahoze ari ab'Umuryango w'Abibumbye b'Abanyafurika bari mu butumwa mu Rwanda mu 1994.
Ku itariki ya 7 Mata 1994, u Bubiligi bwafashe icyemezo cyo gukura abasirikare babwo mu Rwanda, bikaba byaraciye intege MINUAR. Kuri iyo tariki, bwatangije ubukangurambaga bukomeye bwo gusaba ko MINUAR iseswa, bugamije ko yose ivanwa mu Rwanda.
Ku gitutu cy'u Bubiligi, ku itariki ya 21 Mata 1994, Akanama k'Umutekano ka LONI kahisemo gukura MINUAR mu Rwanda, bya nyirarureshwa, hasigara abasirikare 270 gusa batari bafite ubushobozi bwo kurinda abicwaga.
Brig. Gen. Faye yavuze ko bari bafite uburenganzira bwo kugenda kuko ari ryo tegeko bari bahawe. Yari ari mu itsinda ry'indorerezi zishinzwe gukurikirana ibikorwa bya gisirikare.
Ati 'Abagiye i Nairobi bari bemerewe 135$ ku munsi, mu gihe abasigaye mu masasu mu Rwanda bo bahabwaga 93$ gusa ku munsi.'
'Kandi iyo tugenda twari guhabwa hoteli nziza tukabaho ubuzima bwiza dufite n'umutekano. Ariko guhitamo kuguma hano kwari ugupfa. Cyari icyemezo gikomeye cyo gufata, kandi cyari ikimenyetso cy'ubwitange ku bahagumye.'
Yakomeje agira ati 'Aha umunsi ku munsi twegeraga urupfu. Ariko ibyishimo byacu kwari ukubona rimwe na rimwe dushobora kurokora abantu babiri cyangwa batatu yaba abari aho LONI yagenzuraga cyangwa ahagenzurwaga n'igisirikare cy'u Rwanda.'

'Yitiranyijwe n'Inyenzi...'
Brig. Gen. Faye yavuze ko umugoraba umwe yahuye n'Interahamwe zivuga ko ari Inyenzi (izina ryahabwaga Ingabo za RPA Inkotanyi mu kuzitesha agaciro), n'ubwo yari amaze kubabwira ko atari Umunyarwanda.
Ati 'Uwo munsi bansabye guherekeza umwe mu babikira kuko nabaga ahantu hakurya y'uruganda rwa Bralirwa hakurya harwo ari ho haba urugo rw'ababikira.'
'Ubwo naherekeje umwe muri bo, twenda kugera aho aba duhagarara ho gato hakurya tubona abantu batatu bafite intwaro ntangira kumva ngo inyenzi, inyenzi. Uwo munsi ni bwo bwa mbere numvise iryo jambo.'
Yakomeje avuga ko yaherekeje uyu mubikira yinjira mu nzu agize ngo atahe asanga abo yasize ari batatu biyongereye.
Ati 'Umwe muri bo yari afite imbunda n'abandi bose bafite izindi ntwaro. Nasanze bababye umunani. Sinahunze ahubwo narabegereye ndababwira nti ntimunyitiranye njye si ndi inyenzi ndi Uwo muri Sénégal.'
'Umwe muri bo yarambwiye ati 'ndabona usa nka zo', nti yego ariko siko bimeze. Yambwiye ati, urabizi, abo bantu barabinjiriye mwese. Bashobora kugera aho ari ho hose. Ati Abatutsi ni abarozi, bashobora kugera aho bashatse hose.'
Brig. Gen. Faye yavuze ko nyuma baje kumureka aragenda.

Urwibutso ku nshuti ye y'akadasohoka yapfiriye mu Rwanda
Brig. Gen. Faye Hadji Babacar yavuze ko Capt Mbaye Diagne yari inshuti ye y'akadashoboka dore ko bari barakoranye imyaka ine mu bundi butumwa mbere y'uko bose boherezwa mu Rwanda.
Uyu musirikare na we ukomoka muri Sénégal, yari umwe mu ngabo za Loni zoherejwe mu Rwanda mu mwaka wa 1993 kubungabunga amahoro, nk'imwe mu myanzuro yari yafatiwe mu nama ya Arusha yahuzaga Guverinoma y'u Rwanda yari iriho na FPR- Inkotanyi.
Mbaye yari indorerezi muri izo ngabo, ashinzwe gutanga amakuru mu buyobozi bw'ingabo za Loni zishinzwe kugarura amahoro. Akigera mu Rwanda yabaga muri Hôtel des Mille Collines.
Ubwo indege yari itwaye Perezida Habyarimana yari imaze guhanurwa, ubwicanyi bwaratangiye, ku ikubitiro uwari Minisitiri w'Intebe, Agathe Uwiringiyimana aricwa.
Mbaye mu gitondo yumvise abahungiye kuri iyo hoteli bahwihwisa ko Uwiringiyimana yaba yapfuye, maze ahita afata imodoka ajya ku rugo rwe kwirebera ko ari byo, abikora ku giti cye nta tegeko ahawe.
Akihagera yasanze koko Minisitiri w'Intebe Uwiringiyimana yishwe ndetse n'abasirikare 10 b'Ababiligi bamurindaga. Mbaye yasanze abana ba Uwiringiyimana bihishe mu yindi nzu yari hafi aho, ashakisha uburyo abakiza nubwo nta ntwaro n'imwe yari yitwaje.
Yafashe ba bana abashyira inyuma mu modoka ahajya imizigo, abatwikiriza imyenda maze abahungishiriza kuri Hôtel des Mille Collines ahari hahungiye abantu benshi.
Brig. Gen. Faye Hadji Babacar yavuze ko 'Akigera kwa Agathe yarampamagaye ambwira ko koko yishwe ariko asanze abana be, ahita anabibwira Gen. Romeo Dallaire. Yakomeje gukora ibikorwa by'ubutabazi kugeza tariki ya 31 Gicurasi 1994, umunsi yiciweho.'
Tariki ya 31 Gicurasi 1994, ubwo Mbaye yari atwaye ubutumwa bwa Romeo Dallaire wari uhagarariye ingabo za LONI mu Rwanda abuvanye k'uwari Umugaba mukuru w'ingabo, Augustin Bizimungu, yageze kuri bariyeri imwe agihagarara imodoka ye iraswaho igisasu inyuma, kimukubita mu mutwe ahita agwa aho, apfa ari mu myiteguro yo gusubira iwabo muri Sénégal.
Brig. Gen. Faye yavuze ari mu ba mbere bamugezeho akimara gupfa.
Ati 'Mu ngabo zari izo muriSénégal, hari harimo ba Capt. Mbaye benshi. Nubwo batari bafite umurava nk'uwe bari bafite umutima umwe, kubera ko mu bari indorerezi 29, 25 bahisemo kuguma mu Rwanda bakora ibikorwa bitandukanye. Bari bayoboye, natwe turi kumwe n'abandi baturutse mu bindi bihugu, nka Togo.'


