Ibi ni bimwe mu biri gukorwa n'Umuryango Never Again Rwanda, uharanira kubaka amahoro, wahuguye abayobozi b'inzego z'ibanze mu turere dukora ku mipaka harimo Rubavu, Huye, Gisagara, Nyagatare na Kayonza, hagamijwe gufasha abayobozi guhangana n'ibikomere by'ihungabana bifite imizi kuri Jenoside, n'amakimbirane akomeje kugaragara mu karere.
Ubushakashatsi bwa Never Again Rwanda bwo mu 2021 bugaruka ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi n'amakimbirane ziteza mu miryango bwagaragaje ko 42% by'abantu bakigira ihungabana, biturutse ku kuba barabuze imiryango, abavandimwe n'inshuti zabo.
Ni mu gihe kandi mu miryango yose, igera kuri 19,9% ikibamo amakimbirane cyangwa gutotezanya gushingiye ku moko, naho 19,2% bahura n'ivangura rishingiye ku moko.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kubaka amahoro mu muryango Never Again Rwanda, Claver Gatabazi, yavuze ko abaturage bo mu bice bituriye imipaka bakiri mu kaga ko kugirwaho ingaruka n'ingengabitekerezo ya Jenoside n'amagambo y'urwango akwirakwizwa n'Ibihugu by'abaturanyi, birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n'u Burundi.
Ati 'Abayobozi b'inzego z'ibanze bakeneye kumva neza ihungabana n'ibibazo by'ingaruka za jenoside bifite imizi mu mateka yacu, kuko hakiri ingengabitekerezo n'imvugo z'urwango byabase abaturage kandi ntihabura bamwe mu bayobozi bakibifite niyo mpamvu tubahugura ngo babanze gukira babone kujya gukiza abandi, kandi bizafasha abaturage kubaho batekanye.'
Yakomeje avuga ko abantu bashukwa babwirwa imvugo z'urwango batagakwiriye kubyizera, ngo bemere ibyo babwirwa na FDLR kandi bari mu gihugu.
Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Murenge wa Cyanzarwe, Hasingizwe Thierry ati 'Turacyakira bamwe mu baturage bagaragaweho n'ingengabitekerezo ya Jenoside ariko imibare igenda igabanyuka, n'abaturage babwira bagenzi babo imvugo zuzuyemo urwango, rero amahugurwa twahawe yatweretse aho tugomba gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwa Ndi Umunyarwanda.'
Yakomeje avuga ko kuri ubu bashishikajwe no kwigisha abaturage uko baba umwe.
Mu gihe cy'iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Karere ka Rubavu abaturage bahuye n'ihungabana bari 92, abagera kuri 59 bafashirijwe kuri site barataha mu gihe abafashirijwe mu bigo by'ubuvuzi muri rusange ari 33, naho abandi 15 bagezwa mu bitaro bya Gisenyi.
